Print

Wa mupadiri ushinjwa gusambanya umukobwa utarageza ku myaka y’ubukure yarekuwe by’agateganyo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 June 2020 Yasuwe: 2410

Ikemezo cy’Urukiko kivuga ko Padiri arekurwa by’agateganyo akazajya yitaba buri wa gatanu wa nyuma w’ukwezi, akazabikora mu gihe cy’amezi 6.

Padiri wo kuri Paroisse ya Mbogo mu Murenge wa Rushashi akurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha tariki 11 Gicirasi 2020, ahita ajyanwa gufungirwa kuri Station ya RIB ya Gakenke.

Urukiko rw’Ibanze rwa Gakenke rwari rwemeje ko akurikiranwa afunzwe by’agateganyo iminsi 30, ariko Padiri arajurira, ndetse ubujurire bwe yabuburanye tariki 9 Kamena 2020.

Mu isoma ry’ikemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze, Umucamanza yavuze ko rwasanze mu bimenyetso byatanzwe harimo kwivuguruza, nko kuba umukobwa yaravuze imiterereye y’icyumba n’ibirimo, yavuzemo ko harimo umukeka umwe, kandi ngo basanzemo itatu.

Ikindi ni uko ku itariki ya 1 Mata 2020, uriya mukobwa yavuze ko yabwiye uwitwa Mukarugende Adeline iby’uko Padiri yamuteye inda, nyamara mu ibazwa uyu mutangabuhamya arabihakana.

Umukobwa ushinja Padiri yanavuze ko Padiri asiramuye, kandi kwa muganga bakavuga ko adasiramuye.

Ibi urukiko rubibona nk’urujijo. Urukiko ruvuga ko uriya mukobwa iyo aza kuba atazi imiterere y’igitsina gisiramuye n’ikidasiramuye, yari kubyihorera aho kwemeza ibitari byo.

Urukiko rukaba rubona uku kwibeshya nko gukekeranya.

Urukiko kandi rushingira ku kuba umukobwa wareze yarabwiye Nyina ko inda yayitewe n’umusore ukomoka mu Karere ka Kamonyi, nyuma akavuga ko ari Padiri wayimuteye.

Ku mafaranga avugwa ko yatanzwe na Padiri ayaha umuryango w’uriya mukobwa, Ubushinjacyaha bukaba bwaravuze ko afitanye isano n’imibanire y’uyu muryango, Urukiko rusanga atari byo kuko ibitabo byagaragaje ko amafaranga yatanzwe na Paruwasi.

Padiri Bigirimana Marius watanze ubuhamya avuga ko mugenzi we afite imyitwarire mibi, ndetse ko hari uwo yateye inda; urukiko ruvuga ko bidahura n’icyaha Padiri akurikiranweho.

Urukiko rusanga ubujurire bwa Padiri bufite ishingiro, rwanzura ko arekurwa by’agateganyo, hakubahirizwa ingingo ya 80 yerekeye imiburanishirize y’Imanza, aho agomba kwitaba urukiko igihe cyose akenewe.

Isomya ry’imyanzuro y’urubanza ku ifunga n’ifungurwa kwa Padiri ryari riteganyijwe saa cyenda z’amanywa, ariko ryabaye ahagana saa kumi kubera ko byabanjirijwe n’imyanzuro y’izindi manza zirimo iz’ubujura bwitaje ikiboko, ndetse n’izo gucuruza ibiyobyabwenge.

Inkuru y’UMUSEKE.RW


Comments

rwamukwaya 16 June 2020

Kuba ibihumbi by’abapadiri n’abasenyeri bashinjwa icyaha cy’ubusambanyi,biterwa nuko birengagiza itegeko ry’imana rivuga ko “Niba unaniwe kwifata ugomba kurongora”.Nubwo bavuga ko Petero ari Paapa wa mbere , ntabwo aribyo kuko Bible ivuga ko Petero yali afite umugore.Muribuka Abasenyeri 34 bo muli Chili bose baherutse kwegura kubera ubusambanyi.Cyangwa Cardinal George PELL wo muli Australia,wari Vatican’s number 3 (Vatican’s Secretary of Finances).Ashinjwa ubusambanyi n’abantu 50 yabikoreye.Abenshi bahoze ari Choir Boys.Urukiko rwamukatiye imyaka 6 y’igifungo,le 13/03/2019.Utibagiwe na Cardinal Donald WUERL hamwe n’uwo yasimbuye,Cardinal Theodore Edgar Mc CARRICK,bombi bayoboye Archdiocese ya Washington DC nabo bashinjwa ubusambanyi.Cardinal Philippe BARBARIN,Archbishop wa LYON,yakatiwe amezi 6 y’igifungo,le 06/03/2019 kubera ubusambanyi.