Print

Habonetse abandi barwayi ba Coronavirus 30 mu Rwanda hakira 6

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 June 2020 Yasuwe: 1975

Uyu munsi hafashwe ibipimo 2,908.Hakize kandi abandi bantu 6 bituma umubare w’abamaze gukira bose baba 338. Abamaze gupfa ni 2. Abakirwaye ni 272.

Minisiteri y’Ubuzima yashimye abaturage barimo gushyira mu bikorwa ingamba zose babwirwa, aho buri muturage ubu yiyemeje kuba ijisho rya mugenzi we, yamenya umuntu ufite ibimenyetso bya Coronavirus akamukangurira guhamagara ku 114 cyangwa akamenyesha abajyanama b’ubuzima, kugira ngo basuzumwe.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Polisi y’igihugu yasabye buri muturarwanda kumva ko afite inshingano ku giti ke zo kutaba nyirabayazana w’icyorezo aho ari hose, mu muryango we cyangwa mu bo ahura na bo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera avuga ko uruhare rwa buri muntu mu gukurikiza amabwiriza yo kurwanya Koronavirusi ariyo ntwaro yo gutsinda iki cyorezo.

Ati: “Buri muntu akwiye kugira amahitamo atuma atandura Koronavirusi. Aya mahitamo ni ukwiha intego cyangwa umuhigo ugira uti ‘Ntabe ari njye utuma abandi bandura COVID-19’.

Akomeza avuga ko buri muturarwanda niyiha uyu muhigo azaba arinze umuryango we, abo bakorana, abakiriya be, abo bafatanyije ubucuruzi, aho agenda hose, ko muri rusange azaba arinze umuryango nyarwanda wose.

Yibukije abantu ko aya mahitamo agomba gukurikiza amabwiriza asanzweho yo kwirinda Koronavirusi.

Ati: “Kwambara agapfukamunwa neza kugeza ku mazuru kandi ukakambara ahantu hose, gusiga intera nibura ya metero hagati y’umuntu n’undi, kwirinda ingendo zitari ngombwa, kwirinda gusuhuzanya n’ibiganza cyangwa guhoberana, gukaraba intoki kenshi n’amazi meza n’isabune, gukaraba umuti wabigenewe ndetse no kubahiriza amasaha yagenwe byose ni bimwe mu bizafasha abantu kwirinda iki cyorezo kandi bizanagufasha kugera ku muhigo wawe”.

CP Kabera yakanguriye abakoresha imbuga nkoranyambaga kuzifashisha bakagaragaza kandi bakanasangiza abandi amahitamo bafashe bakoresheje insanganyamatsiko igira iti ‘NtabeArinjye’. Ni mu rwego rwo gushishikariza abandi kwirinda COVID-19.