Print

Nduwayo yishwe arashwe azira gucuranga umuziki mu cyunamo cya Perezida Pierre Nkurunziza

Yanditwe na: Martin Munezero 16 June 2020 Yasuwe: 4471

Mu ijoro ry’itariki 08 Kamena ni bwo Nkurunziza wari Perezida w’u Burundi kuva muri 2005 yitabye Imana, Guverinoma y’iki gihugu ivuga ko yazize uguhagarara k’umutima n’ubwo nyuma byaje gutangazwa ko yazize icyorezo Covid-19.

Kuva Perezida Nkurunziza yapfa, gucuranga imiziki itari indirimbo z’Imana mu gihe cyo kumwunamira, biri mu bibujijwe kugeza igihe azashyingurirwa.

SOS Media Burundi, yavuze ko Nduwayo yarashwe saa tatu zo mu ijoro ryakeye ahitwa Musenyi, muri Komini Mpanda iherereye mu ntara ya Bubanza mu Burengerazuba bw’u Burundi.

Umwe mu babonye araswa yasobanuye ko mbere y’uko bamurasa “Abakiriya bicaga akanyota nk’ibisanzwe, hari n’umuziki wo gushyushya umugoroba.”

Ngo umupolisi wari uri ku irondo yahise yinjira muri ako kabari, asobanurira abari bakarimo ko hemewe gucurangwa indirimbo z’Imana gusa. Uwarashwe ngo yahise atera amahane, biba ngombwa ko uwo mupolisi amwaka flash disk yariho indirimbo yacurangaga. Nduwayo ngo yamurwanyije birangira umupolisi akoze ku mbarutso amurasa mu cyico.

Amakuru avuga ko nyuma y’iraswa rya Rénovat Nduwayo, hahise hakurikiraho imirwano abakiriya bashaka kwihorera, biba ngombwa ko abandi bapolisi bari ku irondo baza kuyihosha.

Uwarashe Nyakwigendera Nduwayo, yahise atabwa muri yombi ajya gufungirwa muri gereza ya Polisi iri muri kariya gace. Urupfu rwa Nyakwigendera rwamaganwe n’abayobozi ba Komini ya Mpanda.