Print

Reba umurinzi wa mbere uteye ubwoba ku Isi urinda Perezida w’Igihugu cya Malawi[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 16 June 2020 Yasuwe: 28470

Byatangaje abatari bacye mu bari bitabiriye uwo muhango ndetse n’imbaga nyamwinshi y’abaturage b’iki gihugu bari bitabiriye uwo muhango wo kurahira k’umukuru w’igihugu cyabo. Icyo gihe Ibiro ntaramakuru binyuranye nka AFP ndetse n’ibitangazamakuru nka The Sun biti: “Umurinzi wa mbere uteye ubwoba ku Isi!”

Uyu murinzi tutabashije kumenya amazina ye, yari ahagaze hejuru y’imodoka ya perezida Peter Mutharika, yambaye ingofero ikozwe mu cyuma, yambaye amadarubindi abiri, afite imbunda mu ntoki, yambaye amatoroshi, imyenda ya gisirikare, ku ntugu hari udukoresho tuzirinda dusa n’uduteyeho utwuma tujomba (utwo tukaba twari no ku ngofero), ikindi kandi yambaye akarindamasasu kazwi nka ‘Bulletproof’ mu Cyongereza.