Print

Luka Modric yagiriye inama ikomeye Kylian Mbappe anavuga ikintu gikomeye Cristiano Ronaldo yakundaga gukorera abakinnyi ba Real Madrid

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 June 2020 Yasuwe: 3546

Luka Modric yabwiye Mbappe ko ari umukinnyi ukomeye ariko ukeneye kujya muri shampiyona iri hejuru ya League 1 aho byazajya bigora ikipe akinira gutsinda aho kuguma muri PSG ihora yizeye amanita 3 muri shampiyona.

Uyu munya Croatia watwaye Ballon d’Or ubushize yabwiye Mbappe ko akeneye kujya muri shampiyona ikomeye kugira ngo ashimangire ubuhanga bwe cyane ko mu Bufaransa PSG akinira itsinda buri wese bahanganye muri shampiyona.

Yagize ati “Kylian Mbappe afite buri kimwe cyamufasha kuyobora isi muri ruhago.Ariko kugira ngo yongere agaciro ke,akeneye kujya muri shampiyona ikipe akinira idatsinda byoroshye.

Mbappe w’imyaka 21 yamaze gutwara igikombe cy’isi ndetse kuri ubu ari mu bakinnyi bitezweho gutwara Ballon d’Or.

Mu mwaka w’imikino wa 2019/2020 amaze gutsinda ibitego 29 mu mikino 32 yakiniye PSG kandi yigeze kumara igihe ari mu mvune.

Modric abajijwe ku ikipe aha amahirwe yo kwegukana UEFA Champions League y’uyu mwaka izagaruka muri Kanama yagize ati “Ndatekereza PSG nubwo itazongera gukina kugeza muri Kanama.Biroroshye kuvuga Barcelona & Bayern.Atletico nayo niyo kwitonderwa ndetse n’izarokoka hagati ya Real Madrid na Manchester City.”

Luka Modric yavuze kuri Cristiano Ronaldo bakinannye aho yemeje ko nubwo yari umukinnyi w’umuhanga yahoraga yifuza gufasha buri wese ukeneye ubufasha.

Yagize ati “N’umwe mu bakinnyi beza mu mateka.Ronaldo yahoraga ashaka gutsinda kandi yaduteraga akanyabugabo ko kugira icyo dukora.Yari afite umutima mwiza.Buri gihe yahoraga yiteguye gufasha umuntu wese ukeneye ubufasha.”

Real Madrid imaze igihe kinini ishaka Mbappe ndetse bivugwa ko ishobora kumwegukana muri uyu mwaka itanze akayabo ka miliyoni zisaga 200 z’amapawundi.