Print

Kiyovu Sports yongeye kwiyubaka isinyisha abakinnyi 2 bakomoka I Burundi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 June 2020 Yasuwe: 1885

Aba bakinnyi bombi bakomoka mu gihugu cy’u Burundi, babanje gukorerwa ikizamini cy’ubuzima kuri Clinic Bumelec iherereye mu Kinindo mu mujyi wa Bujumbura hanyuma bemera gusinyira ikipe ya Kiyovu Sports.

Iki kizamini cy’ubuzima kimaze kurangira,Kiyovu Sports yahise yoherereza aba bakinnyi bose bakinira Intamba mu rugamba amasezerano ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Kamena 2020 basinya imyaka 2.

Aba bakinnyi baracyari I Burundi bazagera mu Rwanda ubwo imipaka izaba ifunguye ari nabwo bazatangira imyitozo.

Myugariro Ngandu Omar arazwi cyane mu Rwanda kuko yakiniye amakipe atandukanye hano mu Rwanda arimo APR FC na AS Kigali, gusa yaje kwerekeza mu gihugu cya Oman.

Bigirimana Abedi we akina mu kibuga hagati, inyuma ya ba rutahizamu, akaba yakiniraga ikipe ya Rukinzo FC mu Burundi.

Muri uyu mwaka w’imikino wa 2020-2021,Abedi yatsinze ibitego 8 ndetse atanga imipira 12 yavuyemo ibitego.

Ngandu Omar na Bigirimana Abedi, baje biyongera kuri Kimenyi Yves, Babuwa Samson, Irambona Eric na Ngendahimana Eric bamaze gusinyira Kiyovu Sports.