Print

Ndagisha inama: Dukundanye imyaka myinshi ariko akomeje kwanga ko tubana, Ese ubu nkomeze mutegereze?

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 June 2020 Yasuwe: 2721

Yateruye agira ati: “Igihe nari mfite imyaka 29 nakundanye n’umusore ufite imyaka 35, ubu tukaba tumaranye imyaka itanu, ku buryo ubu maze kugira imyaka 34, we akaba amaze kugira imyaka 40. Nubwo amaze gukura nanjye nkaba mbona maze kurengerana, uwo mukunzi wanjye ambwira ko ankunda ariko akanga ko dushyingiranwa ngo nta bushobozi buhagije afite ku buryo twakora ubukwe takabana nkuko abishaka.

Gusa ahora ambwira ko ategereje kubona akazi keza kandi gahemba neza hanyuma akanubaka inzu ye hanyuma tukabona kubana, kandi n’ukuri pe ndamukunda ku buryo numva ntamureka kandi nanjye nta kazi mfite katubeshaho twembi, gusa we yinjiza amafaranga ariko ambwira ko akazi akora katamushimishije ku buryo kabasha kudutunga twembi kuko ngo ntashaka ko tuzabana dukennye.

Maze guhakanira abasore benshi bansaba ko tubana nkababwira ko ntegereje uwo tumaranye imyaka myinshi dukundana, ubu muri karitsiye ntuyemo nta musore ukinsaba kubana kuko bose bamenye ko mfite uwo ntegereje.

Gusa mu minsi ishize nabiganiriyeho n’inshuti yange y’umukobwa, nuko arambwira ati” ese ko ubona umaze kugira imyaka 34 nta mugabo ufite aho ntuzagumirwa ukabura umugabo burundu kuko uzaba umaze gusaza, arambwira ati ese ubundi wamuretse ukishakira umugabo ufite gahunda ku buryo muzahita mubana?

Nabitekerejeho nanjye nsanga koko maze gukura, ntangira kwibaza nti ese ubu aramutse anyanze n’imyaka mfite ubu naba uwande? Ariko nkumva nakomeza kumutegereza! Ariko na none nkibaza nti ko atarabona akazi yifuza ngo tubane kandi akaba ambwira ko ankunda kandi ko ashaka ko tuzabana igihe azaba amaze kugira akazi keza no kubaka inzu ye, ariko kugeza ubu nkaba mbona bikiri kure nyamara njye nkomeza gukura aho none yazampemukira agashaka undi naba uwa nde?

Mumbabarire mungire inama y’icyo nakora kuko ndamukunda cyane ku buryo numva namutegereza ariko nanone natekereza imyaka maze kugira nkumva bimbanye urujijo, nakwibuka ko yambwiye ko natabona akazi keza ngo yubake n’inzu ye atazandongora nkumva mbuze icyo nkora n’icyo ndeka.

Ese ubwo nihangane nkomeze mutegereze? Ese nzamutegereze kugeza ryari? Aho ubwo sinzaba nka Mukamusoni njya numva ngo yategereje umukunzi we ko azaza amaso agahera mu kirere, bikamuviramo kugumirwa, akabura umugabo kuko yari amaze gusaza ntawukimwitayeho kandi akiri inkumi yarabenze benshi?


Comments

keza 6 August 2020

Nanjye byambayeho. Naramuretse nishakira undi. Hitamo umwe mubasore baguterita uwo umureka