Print

Habonetse abarwayi batatu ba Coronavirus hakira abantu icyenda mu Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 June 2020 Yasuwe: 1425

Minisiteri y’Ubuzima yasabye buri munyarwanda wese kuba ijisho rya mugenzi we, yamenya umuntu ufite ibimenyetso bya Coronavirus akamukangurira guhamagara kuri nimero itishyurwa 114 cyangwa akamenyesha abajyanama b’ubuzima, kugira ngo basuzumwe.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ku wa Kabiri ejo hashize ryishimiye ibisubizo byavuye mu igerageza ry’ibanze ryakozwe n’abashakashatsi b’Abongereza ry’umuti witwa ‘Dexamethasone’, kuri ubu urimo kwifashishwa mu kuvura abarwayi barembye cyane kubera Koronavirusi.

Umuyobozi Mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus yagize ati “Uyu ni wo muti wa mbere werekanye ko ushobora kugabanya ibyago byo guhitanwa n’icyorezo cya Koronavirusi ku barwayi barembye bashyizweho imashini cyangwa se abakeneye umwuka”.

Yongeyeho ati: “Ni inkuru nziza, ndashimira Guverinoma y’u Bwongereza, kaminuza ya Oxford, ibitaro byinshi n’abarwayi bo muri icyo gihugu bagize uruhare kuri ubu bushakashatsi buramira ubuzima”.

Icyorezo cya koronavirusi kimaze guhitana abagera ku 438 250 guhera u Bushinwa bwamenyesha ko icyo cyorezo cyagaragaye mu Kuboza 2019 nk’uko byatangajwe n’Ibiro ntaramakuru by’u Bufaransa.

Ikizere cyo kubona umuti uboneka ku isoko wagaragayeho kuvura koronavirusi, ni inkuru yasakaye ku wa Kabiri bitangajwe n’abakuriye igerageza ry’ubuvuzi ryakozwe n’Abongereza.

Igeragezwa ry’uwo muti ‘Dexamethasone’ mu Bwongereza ryerekana ko utuma umuntu umwe muri batatu aticwa na Koronavirus iyo uhawe umurwayi urembye uri kuri ‘Ventilator’, naho wahabwa umurwayi ukeneye umwuka mwiza (Oxygène), ugatuma umuntu umwe muri batanu adapfa.

Mu kugerageza uwo muti, wahawe abantu barenga 2 000, imimerere yabo yagereranyijwe n’abandi barwayi 4 300 batawuhawe, basanga waragize umumaro ku bawuhawe bari barembye basanga byagabanyijeho 1/3.

OMS yongeyeho ko abashakashatsi bunguranye ibitekerezo ku makuru y’ibyavuye mu igeregeza ry’uwo muti, kandi ko hari ikizere cyo kurushaho kuwumenyaho byinshi mu minsi iri imbere.