Print

Chelsea yasinyishije rutahizamu Timo Werner wari mu bayoboye mu Budage…Isigaje abandi 2 bakomeye

Yanditwe na: 18 June 2020 Yasuwe: 1602

Uyu mukinnyi umaze gutsinda ibitego 26 muri Bundesliga yavuzwe muri Chelsea mu minsi ishize ariko kuri uyu wa Kane iyi kipe ikomeye mu Bwongereza yamaze gutangaza ko yamusinyishije amasezerano y’imyaka 5 imukuye mu nzara za Liverpool nayo yamwifuzaga.

Uyu musore usigaje imikino 2 muri RB Leipzig yahawe akayabo k’ibihumbi 175 by’amapawundi nk’umushahara we ku cyumweru ndetse biravugwa ko yateye umugongo iyi kipe ye atazayikinira muri ¼ cya UEFA Champions League.

Werner w’imyaka 24 akimara gusinyira Chelsea yagize ati “Nishimiye gusinyira ikipe ya Chelsea,ni iby’agaciro kwerekeza mu ikipe ikomeye.Ndashaka gushimira ikipe ya RB Leipzig,abafana,kubera iyi myaka 4 myiza tumaranye.Muzahora mu mutima wanjye.

Ntegerezanyije amatsiko umwaka w’imikino utaha,gukinana na bagenzi banjye bashya,umutoza wanjye mushya ndetse n’abafana.Twese hamwe dufite ejo hazaza heza.”

Umuyobozi wa Chelsea, Marina Granovskaia,yagize ati “Twishimiye ko Timo Werner yahisemo gukinira Chelsea.N’umukinnyi wari umaze kubaka izina I Burayi.N’ umukinnyi ukiri muto umaze kwigaragaza cyane “

Uyu rutahizamu azagera muri Chelsea kuwa 01 Nyakanga 2020,ndetse ntabwo azagaragara mu mikino ya UEFA Champions League ikipe ye ikirimo.

Uyu rutahizamu asigaje gukinira RB Leipzig imikino 2 irimo uwa Borussia Dortmund kuwa Gatandatu ndetse n’uwa nyuma bazakina na Augsburg.

Mu myaka 4 amaze akinira Leipzig,Werner yakinnye imikino 157 atsinda ibitego 93 anatanga imipira 40 yavuyemo ibitego.Mu mikino 29 amaze guhamagarwamo mu ikipe y’igihugu y’Ubudage yatsinze ibitego 11.

Chelsea yasinyishije Hakim Ziyech iri hafi kugura kandi Kai Havertz na Ben Chilwell mu minsi mike.