Print

Perezida Trump w’Amerika yafatiye ibihano Ubushinwa

Yanditwe na: 18 June 2020 Yasuwe: 3664

Aba biganje cyane cyane mu ntara ya Xinjiang, mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’Ubushinwa.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu irega leta y’Ubushinwa gufungira amamiliyoni muri bo mu "nkambi ngororamuco, mu rwego rwo kurwanya iterabwoba," nk’uko ibivuga.

Ariko bamwe mu barokotse izo nkambi, bashoboye gutanga ubuhamya, bemeza ko abafunzwe bahora ku nkoni, bakoreshwa imirimo y’uburetwa, bakorerwaho amagerageza atandukanye mu by’ubuvuzi, bakorerwa iyicarubozo, ndetse ko banafatwa ku ngufu.

Itegeko Perezida Trump yashyizeho umukono ryitwa "Uighur Human Rights Act."

Inteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe z’Amerika yari imaze kuryemeza hafi ya yose.

Mu itangazo yashyize ahagaragara amaze kurisinya, Perezida Trump aravuga ko "iri tegeko riryoza amabi abashaka kurandura ubwoko n’imyemerere y’idini by’aba-Uighur n’abandi ba nyakamwe mu Bushinwa."

"Uighur Human Rights Act" ritegeka guverinoma y’Amerika gukora urutonde rw’abategetsi b’Abashinwa bafite uruhare mu bikorerwa aba-Uighur n’abandi ba nyakamwe, birimo "gufungirwa ubusa binyuranyije n’amategeko, iyicarubozo, no kuberabezwa."

Mu bihano riteganya, harimo gufatiiira imitungo bashobora kuba bafite muri Leta zunze ubumwe z’Amerika no kubima uruhushya-viza rwo kwinjira muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Ubushinwa bwo buhora buvuga ko nta kibi bukorera abaturage babwo b’aba-Uighur. Mu itangazo yashyize ahagaragara, minisiteri yabwo y’ububanyi n’amahanga ivuga ko iri tegeko rya Leta zunze ubumwe z’Amerika "ari ukwivanga mu bibazo bwite byabwo," kandi ko "buzihimura nabwo bufatire Amerika ibyemezo bikwiye."

IJWI RY’AMERIKA