Print

Rayon Sports yasinyishije mwishywa wa Adebayor wakinaga muri Amerika

Yanditwe na: 19 June 2020 Yasuwe: 2598

Ikipe ya Rayon Sports ibinyujije kuri Twitter,yatangaje ko yamaze gusinyisha rutahizamu ukomoka muri Togo witwa Alex Nyarko Harley wakinaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu Alex w’imyaka 27, ni mwishywa wa Emmanuel Adebayor wabaye icyamamare mu mupira w’amaguru mu makipe nka Arsenal,Real Madrid,Tottenham na Manchester City.

Alex Nyarko yari asanzwe akinira Las Vegas Lights FC (USL club) yo muri Las Vegas.

Mu mashusho yohereje nyuma yo gusinya yagize ati " Muraho nshuti za Rayon Sports ? Nishimiye kubasinyira. Tuzahure muri ’mu mwaka w’imikino utaha’.Reka dukorere amateka hamwe."

Ikipe ya nyuma Alex Harley yakiniye ni Georgia Revolution FC yo mu cyiciro cya 4 muri USA.Ntabwo arakinira Togo na rimwe.

Uyu rutahizamu yiyongereye kuri Sadjati Niyonkuru, murumuna wa Bizimana Djihad wamaze gusinyira Rayon Sports imyaka 3 avuye muri Marines FC.

Niyonkuru yakiniye Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 na 20, yari amaze igihe akina mu ikipe ya Marines FC yazamukiyemo.

Rayon Sports ikomeje kwiyubaka igura abakinnyi basimbura abayiteye umugongo barimo Rutanga Eric na Kimenyi Yves.