Print

Abakoresha Mobile Money na Mobile Banking basabwe kwitwararika mu gukoresha izi Serivisi

Yanditwe na: 19 June 2020 Yasuwe: 1675

Mu mezi abiri ashize RIB imaze kwakira ibirego 80 by’abantu aho amafaranga yabo yibwe avanwe kuri telephone zabo ngendanwa mu gihe muri rusange miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda zimaze kwibwa muri ubu buryo.

Byibuze abantu 46 ni bo bamaze gutabwa muri yombi bakurikiranweho ibi byaha, ndetse bagejejwe imbere y’ubushinjacyaha ngo ubutabera bukore akazi kabwo nk’uko bitangazwa na RIB.

Guhererekanya amafaranga hakoreshejwe uburyo bwa mobile money bivugwa ko byiyongereye mu mezi ashize kubera ingamba zashyizweho na Banki nkuru y’u Rwanda hamwe n’amasosiyete y’itumanaho zo gukuraho amafaranga yo kohererezanya amafaranga hifashishijwe telephone ngendanwa.

Izi ngamba zari zigamije gushishikariza abantu guhererekanya amafaranga batayakozeho (cashless transactions ), mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 binyuze mu guhanahana inoti n’ibiceri mu kwishyura.

Muri iki gihe ariko RIB ivuga ko hanagaragaye ibirego byinshi by’amafaranga yagiye yibwa hakoreshejwe ikoranabuhanga. abagiye bibwa akenshi RIB ivuga ko ari abagiye batabasha guhisha imibare yabo y’ibanga, ikaboneraho kubagira inama yo gufata ingamba zihamye zo kurinda imibare yabo y’ibanga. Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza ati:

Turasaba abantu baba mu Rwanda kurinda imibare yabo y’ibanga, kwirinda ubutumwa buturuka ku bantu batazwi burebena no guhererekanya amafaranga, ndetse no gukemanga abantu bahamagara bigira abakozi b’ibigo by’itumanaho.

Umuhoza akomeza avuga ko hari ubukangurambaga RIB irimo gukora kuri ubwo bujura kugirango ibyaha nk’ibi birusheho kwitabwaho mu gihugu. Amakuru aturuka muri RIB akaba avuga ko kugirango abantu bakekwaho gukora ubwo bujura bwakozwe mu mezi abiri ashize habayeho ubufatanye na kimwe mu bigo by’itumanaho mu Rwanda.

Iyo hagize urega ko amafaranga ye yibwe, RIB ihita isaba ikigo cy’itumanaho gufunga amafaranga ari konti yoherejweho. Nyuma, iperereza ryisumbuye rirakomeza ngo abagize uruhare muri ubwo bujura batabwe muri yombi.

Ni muri urwo rwego Abanyarwanda bagirwa inama gutanga amakuru arebana n’ubujura nk’ubu ku gihe ngo ababugizemo uruhare bajye bafatwa bashyikirizwe ubutabera.