Print

Rusizi: Polisi yafashe abantu 14 bari batwaye magendu bayikuye muri RDC

Yanditwe na: 19 June 2020 Yasuwe: 2325

Abafashwe n’ abagore 13 n’umugabo umwe bakaba bafatanywe Salsa udukombe turenga 700 na litiro zirenga 25 z’amamesa.

Ibi bibaye mu gihe inzego zinyuranye muri aka karere zivuga ko zihangayikishijwe n’abambuka imipaka mu buryo butemewe, bakaba ari bo bakomeje kuba nyirabayazana b’ubwandu bushya bwa #COVID19.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), yatangaje ko imirenge itanu yo mu Karere ka Rusizi, yashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo, igamije kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, yayigumishijwemo ibindi byumweru bibiri.

MINALOC yanditse kuri Twitter iti “Guma mu rugo mu mirenge ya Kamembe, Mururu, Gihundwe, Nyakarenzo na Nkombo irakomeje mu gihe cy’ibyumweru nibura bibiri. Turasaba abaturage gukomeza kubahiriza ingamba zose zo kwirinda icyorezo Coronavirus. Abayobozi barasabwa gushyira imbaraga mu kubikurikirana”.

Leta y’u Rwanda isaba abanyarwanda kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa mu bihugu birimo icyorezo ariyo mpamvu itarafungura imipaka.

Ku wa 4 Kamena nibwo imirenge ya Kamembe, Nyakarenzo, Mururu n’igice cya Gihundwe igize Umujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi yashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo mu gihe cy’ibyumweru bibiri mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Tariki 12 Kamena Umurenge wa Nkombo na wo mu wongerewe mu yo abaturage bagomba kuguma mu ngo zabo.

Ibi byemezo byafashwe nyuma y’uko Akarere ka Rusizi cyane cyane iyi mirenge yagaragayemo abanduye Coronavirus benshi kubera abantu bakorera ingendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko Akarere kamaze kugira abarwayi barenga 120.

Mu ntangiriro za Gicurasi, Rusizi yari mu turere 17 tw’u Rwanda tutari twakagezemo Coronavirus cyo kimwe na Nyamasheke, Rubavu, Gakenke, Burera, Nyagatare, Gatsibo, Nyabihu, Ngororero, Rutsiro, Gisagara, Nyanza, Ruhango, Nyaruguru, Rwamagana, Kayonza na Nyamagabe.