Print

Ibyo ukwiye kumenya ku rukundo rw’abakobwa bitewe n’imyaka bamaze kugira

Yanditwe na: 19 June 2020 Yasuwe: 9299

Kugira ngo ugire umukunzi ujyanye n’intego ufite mu rukundo, ugomba kubanza kumenya ikigero uwo ukunda arimo kuko aribyo biguha igitekerezo nyamukuru amaze gushyira imbere mu rukundo.

Ibi nubiha agaciro bizagufasha gukora ikigereranyo cy’amahirwe ufite mu rukundo urimo cyangwa ushaka kwinjiramo.

Gusa ibi bigaragara cyane ku bantu bajijutse nk’abanyamujyi, abasobanutse mu byo kubana n’abandi, ( intellectals ) naho abo mu byaro bo ushobora gusanga hari impinduka kubera imyumvire:

1: Abakobwa bari hagati y’imyaka 18 na 24:

Bikundira umuhungu bazajya baratira urungano. Umuhungu batekerezako bazajya basohokana abandi bakobwa bakamurangarira cyangwa bakagira ishyari.

Akenshi urukundo rwo muri iyi myaka rushirana n’agahararo ariko rurashyuha cyaneeeee. Bakunda kandi umuhungu uteye neza mu gihagararo, uburebure, mwiza ku isura, ibigango, fraicheur n’ibindi.

Bene abo bakobwa babenguka umuhungu ukunda ibyo bakunda, yaba gusenga, kujya mu tubyiniro, kureba film, kujya muri concert, kuririmba, kubyina, koga muri piscine n’ibindi.

Icyi cyiciro cy’abakobwa ntibakururwa cyane n’amafaranga cyangwa ubutunzi nkuko benshi babyibeshyaho. ( Mwibuke ko aha tuvuga urukundo nyarwo apana kuryoshya gusa ), ahubwo bo bumva ko umusore uteye kumwe nabivuze hejuru ariwe uboneye.

2: Abakobwa bari hagati y’imyaka 25 na 35:

Bene aba bakobwa nibo baba batangiye kumenya icyo kubaka aricyo, batekereza cyane ku rugo rwiza kurusha uko bibanda ku byo rubanda bishimira, ahubwo bakibanda cyane ku byazabazanira umunezero bo ubwabo mu bihe bizaza.

Bene aba bakobwa bikundira umusore uzi kwirwanaho, ufite ibitekerezo n’imyumvire bishimiye ku buryo babasha kubakana urugo rugakomera.

Bitewe n’imico bwite ya buri muntu, aha niho usanga ibyiciro bibiri by’abakobwa aho bamwe bitekerereza umusore wagwije amafaranga ariko hakaba n’abandi badatekereza na gato kuri ibyo ahubwo bakareba wa musore ufite ibitekerezo byazabasha kugeza urugo kuri ya mafaranga.

Bene abo bareba ibitekerezo kandi uzanasanga bagira ubwira bwo gukora no kwirwanaho mu gushaka ubuzima, kuburyo baba bifuza wa musore bazuzuzanya bagafatanya kwiteza imbere.


Comments

festus dusabimana 15 February 2021

Murakoze cyane ariko muzadusobanurire niba umukobwa agusabye ko muhagarika urukundo kugihe kitazwi kd umusore nta kosa yamukoreye mbega ntanicyo bapfa umukobwa akakubwira ko azakubwira nagaruka muri mood? Ubwo aba akimukunda koko?


festus dusabimana 15 February 2021

Murakoze cyane ariko muzadusobanurire niba umukobwa agusabye ko muhagarika urukundo kugihe kitazwi kd umusore nta kosa yamukoreye mbega ntanicyo bapfa umukobwa akakubwira ko azakubwira nagaruka muri mood? Ubwo aba akimukunda koko?