Print

Perezida Ndayishimiye yasabye ibihugu by’amahanga kutivanga mu bikorwa by’u Burundi

Yanditwe na: 19 June 2020 Yasuwe: 2874

Perezida Évariste Ndayishimiye yagiye atunga urutoki ibihugu by’amahanga. avuga ko, "Uburundi bwize kugenda bwonyine".Sogokuru wacu (Nkurunziza) yatwigishije kuva mu 2015. Uburundi ntibukeneye amawiriza aturutse hanze. Umuntu wese ushaka kuza mu Burundi si ngobwa ko abisaba.

"Abimukira": "Nibo batangije amacakubiri. Buhoro buhoro u Burundi buva muri uyu murage mubi". Perezida Ndayishimiye yakomeje agir’ati: "Ibihugu by’amahanga nibitureke twenyine. Abibwira ko Abarundi byoroshye kuduhungabanya, mwitonde ".

Ku bijyanye na gahunda ye, Ndayishimiye yemeye gukurikiza inzira z’uwamubanjirije ati: "Nzakomeza imirimo y’Umuyobozi wacu".Perezida yatangaje ko ubu abacyuye igihe bazahabwa pansiyo hafi y’umushahara wabo igihe bari mu kazi. Yasezeranyije gukora kugeza igihe u Burundi "buzashyirwa mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere".

SRC:SOS Media Burundi