Print

Musanze: Umugabo n’umugore bafashwe bamaze kubaga ihene n’inkoko bari bibye batambagizwa umujyi bazikoreye

Yanditwe na: 19 June 2020 Yasuwe: 4295

Ubu bujura bwabaye ahagana saa Cyenda n’igice zo mu rukerera rwo kuri uyu wa 19 Kamena 2020, aho nyiri urugo bibyemo aya matungo Kanyamibwa Immaculée yari ari mu bitaro arwaye, mu rugo yarahasize umushyitsi wamusigaraniraga umwana, bukeye mu gitondo babyutse basanga bamaze kubiba ihene ebyiri n’inkoko ebyiri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kigombe, Mukamusoni Jasmine, yavuze ko amakuru y’ubu bujura bayamenyeshejwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, batangira guhererekanya amakuru bashakisha uwaba yibye aya matungo, nyuma abaturage baza gutanga amakuru abayibye bafatwa gutyo.

Bamwe mu baturage bari bashoreye abibye izi hene babakoreye inyama bavuga ko iki ari cyo gihano bahisemo kugira ngo n’abatekereza gukora ibi bagire isoni n’ubwoba bwo kubikora.

Kugeza ubu abakekwaho iki cyaha cyo kwiba ihene n’inkoko bakazibaga, bahise bashyikirizwa Polisi kuri Sitasiyo yayo ya Muhoza kugira ngo hakorwe iperereza.

Inkuru ya IGIHE