Print

Umugabo yishe umurwanashyaka wa Black Lives Matter ’ Oluwatoyin Salau’ amunize kubera ibitutsi biteye isoni yari amututse

Yanditwe na: 20 June 2020 Yasuwe: 3240

Nk’uko amakuru abitangaza, Aaron Glee Jr. w’imyaka 49 ubwo yaterefonaga nyina, yamwemereye ko yakoze ubwo bwicanyi anamubwira uburyo yishe Oluwatoyin Salau.

Ku cyumweru, tariki ya 14 Kamena, Aaron Glee Jr yatawe muri yombi ubwo yageragezaga guhungira ari muri bisi yerekeza muri Orlando nyuma yuko umurambo wa Toyin n’undi mugore witwa Victoria Sims w’imyaka 75, wabonetse mu nzu yakodeshaga i Tallahassee.

Nk’uko ikinyamakuru Daily Mail kibitangaza ngo nyina wa Aaron, Sandra Cutliff yavuze ko umuhungu we yamuhamagaye ku cyumweru akamweemera ko yakoze ubwo bwicanyi, akomeza avuga ko yamubwiye ko yahuye na Oluwatoyin Salau muri bisi nuko akamutumira iwe mu rugo kugira ngo ashobore kwiyuhagira.

Yabwiye nyina ko Oluwatoyin Salau nyuma yo kwiyuhagira, yamusabye ibiyobyabwenge maze yakwanga akamuruma akanamwita “a…. * (Umwoyo) maze bikamutera uburakari. Ati:

Yambwiye ko amaze kuva muri douche yashakaga ‘molly’ [ibiyobyabwenge]. Yamubwiye ko ntayo ari bugure. Yavuze ko yamwise f -as [kurongora ikibuno) anamwita n* …r akanamuruma. Nibyo byamuteye uburakari.

Bivugwa ko Aaron Glee Jr yanize Oluwatoyin Salau akamwica. Yemereye kandi nyina ko yishe Victoria Sims – bamenyanye imyaka myinshi – mu cyumweru gishize nyuma yo kumwita “umunebwe n’umunyamwanda.”bikamurakaza cyane maze akamwica.