Print

Minisiteri y’Uburezi yasezeranyije gukuraho ibyo kwimura abanyeshuri batatsinze no kubaka ibibuga by’imikino ku mashuri bitariho

Yanditwe na: 20 June 2020 Yasuwe: 2320

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Kamena 2020, Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine,yavuze ku ngamba zo kuteza imbere uburezi no kwitegura umwaka w’amashuri 2020/2021 uzatangira muri Nzeri.

Minisitiri Uwamariya yavuze ko gahunda Leta yatangiye yo kubaka ibyumba by’amashuri 22,505 no kongera umubare w’abarimu ari kimwe mu bizatuma nta munyeshuri wongera kwimurwa atatsinze neza, ibizwi nka ‘Automatic promotion’.

Iyi gahunda yasaga n’iyashyizweho mu rwego rwo guteza imbere uburezi budaheza, no gushishikariza abari baragiye bacikisha amashuri kugaruka kwiga ari nabyo byatumye ubucucike bwiyongera mu mashuri, cyane cyane abanza.

Bamwe mu barezi bari baragiye bagaragaza impamvu z’uko kwimura abanyeshuri muri ubu buryo biterwa n’uko ibyumba biba ari bike kandi abandi bagomba kubona aho bigira, ubu iyi mbogamizi ikaba itazongera kubaho nk’uko Minisitiri Dr Uwamariya abivuga.

Ati ” Niba mwarimu afite ishuri abasha gucunga neza afite n’ibikoresho bya ngombwa ni gute yazasobanura uburyo yimuye umunyeshuri nta bumenyi bukenewe afite? ”.

Biteganyijwe ko nibura buri cyumba cy’ishuri ribanza kizaba kirimo intebe 23 zicayeho abanyeshuri batarenze 40, mugihe imibare ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko ubusanzwe ishuri ryabaga ririmo abanyeshuri bagera kuri 85, mugihe amabwiriza mpuzamahanga avuga ko nibura ishuri rimwe ritagomba kurenza abanyeshuri 45.

Minisitiri Dr.Uwamariya yavuze ko buri kigo cy’ishuri hazajya hanubakwa ikibuga cy’imikino kugira ngo abanyeshuri babone aho bakorera siporo.

Ati "Kuri buri kigo cy’ishuri cyubakwa hateganyijwe ikibuga cy’imikino. Aho bitubatswe birateganyijwe, bityo abana bakabona aho bakinira.”

Kuri uyu wa 20 Kamena 2020, igikorwa cyo kubaka amashuri mashya cyatangijwe ku mugaragaro hirya no hino mu turere tugize i gihugu, ibikorwa bikaba byitabiriwe n’abagize Guverinoma batandukanye bagiye bashyira amabuye y’ifatizo ahazubakwa ibi byumba.