Print

Rwamagana: Umugabo yatawe muri yombi azira kwambura umugore amafaranga nyuma yo kumutesha ubwenge

Yanditwe na: 22 June 2020 Yasuwe: 871

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko kugira ngo Ndayisaba afatwe byaturutse ku ku makuru yatanzwe na Musaniwabo.

Yagize ati " Musaniwabo yaje kuri Sitasiyo ya Polisi avuga ko ku mugoroba wa tariki ya 19 Kamena Saa mbiri yahuye n’abantu babiri atabashije kumenya neza. Abo bantu ngo bamugeze imbere bajugunya hasi ikarito bamusaba kuyibatoragurira, akimara kuyitoragura yahise abura ubwenge."

CIP Twizeyimana akomeza avuga ko Musanabera asobanura ko amaze guta ubwenge ba bantu bamubajije nomero ye ya telefoni ndetse banamubaza umubare w’ibanga akoresha. Yarabibabwiye amaze kubibabwira nibwo bahise bakuraho amafaranga yari afite bayohereza ku yindi telefoni.

Ati " Musaniwabo avuga ko yari afiteho amafaranga ibihumbi 53, agaruye ubwenge yatekerereje musaza we ibyamubayeho bajya mu kigo cy’itumanaho bakurikirana umuntu wiyoherereje amafaranga basanga yagiye kuri Ndayisaba."

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba avuga ko ikigo cy’itumanaho cyafatanyije na Polisi gukurikirana Ndayisaba agafatwa, nibwo tariki ya 20 yahise afatwa.

Gusa Ndayisaba nawe amafaranga akimara kugera kuri telefoni ye yahise ayohereza ku wundi muntu ukirimo gushakishwa n’inzego z’umutekano.

CIP Twizeyimana avuga ko ubwambuzi bushukana bwari busanzwe buvugwa mu karere ka Rwamagana, ariko ibyabaye kuri Musaniwabo byo ngo ni ubwa mbere bihabaye.

Yasabaye abaturage kwirinda abantu bose bagenda babwira ibintu bidasobanutse bagamije kubambura, kandi hagira uwo bibaho akihutira gutanga amakuru ku nzego z’umutekano.

Yagize ati " Hari abantu bafite ingeso yo kugera imbere y’umuntu cyane cyane imbere y’abagore bagata hasi ikintu noneho bakabashuka ngo bakibatoragurire, igihe arimo kugitoragura bakamushikuza ishakoshi bakiruka, aba tumaze iminsi tubafata byari bitangiye gucika."

Ndayisaba nawe ntasobanura neza uko amafaranga ibihumbi 53 yaje kuri telefoni ye n’uko yahise ajya ku wundi muntu atanashaka kuvuga. Gusa inzego z’umutekano ku bufatanye n’ikigo cy’itumanaho zamaze kumenya uwo muntu ubu arimo gushakishwa.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 174 ivuga ko Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).