Print

Burundi: Leta yiyemeje kuganira na USA kugira ngo bakemure ibibazo byo guhagarika VISA

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 June 2020 Yasuwe: 902

Mu kiganiro n’abanyamakuru uyu munsi kuwa mbere, minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga Amb. Ezechiel Nibigira yatangaje ko u Burundi bushaka ko kutumvikana kwabayeho kubonerwa umuti.

Leta ya Amerika yatangaje ko ihagaritse guha Visa abaturage b’u Burundi, uretse ibyiciro bimwe birimo abakozi b’imiryango mpuzamahanga n’abahagarariye u Burundi mu mahanga.

Ibiro bishinzwe umutekano muri Amerika, byagereranywa na minisiteri y’ubutegetsi mu bindi bihugu, mu itangazo ryabyo byavugaga ko leta y’u Burundi yanze guha ibyangombwa no kwakira Abarundi bashinjwa ibyaha bashakaga kohereza iwabo mu Burundi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, minisitiri Nibigira yavuze ko ibyo Amerika yashakaga gukora ari igikorwa gisanzwe cy’ubucamanza, ariko harimo abantu batari Abarundi bashakaga kohereza mu Burundi.

Bwana Nibigira avuga ko u Burundi bwiteguye kwakira Abarundi bazoherezwa na Amerika ariko abatari Abarundi "bagomba koherezwa mu bihugu byabo, aho kubohereza mu Burundi".

Leta ya Amerika isanzwe ikora ibikorwa byo kohereza mu bihugu bakomokamo abo yafashe ishinja ibyaha bikomeye, iyo badafite/batarabona ubwenegihugu bwa Amerika.

Inkuru ya BBC