Print

Burundi: Ibibabi by’inturusu biri kugurwa cyane nk’umuti urinda Coronavirus

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 June 2020 Yasuwe: 2450

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Buja Express abitangaza imihanda imwe n’imwe yo mu mujyi wa Bujumbura, haragaragara urubyiruko rwinshi rucuruza amababi y’inturusu.

Ikindi uru rubyiruko ngo ruri gucuruza cyane n’umuravumba ndetse ngo ibi bintu byombi biri kubinjiriza amafaranga menshi.

Yohani, umwe muri bo, yavuze ko agafungo kamwe bakagurisha hagati ya 15 00 na 2000 FBU.Abagura ibi byatsi bavuga ko bayigurira icyo bita Kwiteganyiriza no kwikingira virusi ya corona.

Uretse icyo cyorezo, umuravumba urashakishwa cyane kuko uvura indwara zitandukanye, ariko ubu abawushaka mu Burundi bariyongereye cyane.

Iki kinyamakuru kivuga ko Abarundi bakomeje gushaka uko bakomeza kwikingira iyi ndwara ya Covid-19 binyuze mu kugura inturusu.

Minisiteri y’Ubuzima mu Burundi ishishikariza Abarundi gukaraba intoki igihe cyose n’amazi meza n’isabune, kutaramukanya, kwirinda kwitsamurira mu bantu benshi cyangwa kwirinda kwegerana bagahana intera ya metero.

Amakuru aheruka gutangazwa na Minisiteri y’Ubuzima mu Burundi ku wa 19/6/2020 nuko abamaze kwandura Coronavirus bose ari 144. Abamaze gukira ni 93. Hamaze gupfa umuntu 1.