Print

Abantu 7 basanganwe Coronavirus babaga mu gipangu kimwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 June 2020 Yasuwe: 7823

Ku munsi w’ejo tariki ya 22 Kamena 2020, habonetse abarwayi bashya 59 barimo 33 bagaragaye mu Karere ka Kirehe , 12 mu Karere ka Rusizi, barindwi mu Mujyi wa Kigali, bane bo muri Nyamasheke na batatu bo mu Karere ka Rubavu.

Umuyobozi w’Ikigo k’Igihugu cy’Ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin, yatangaje ko muri Kigali, abarwayi bashya babonetse bafitanye isano n’abandi 6 batahuwe ku Cyumweru.

Yagize ati “Ababashamikiyeho na bo barakurikiranywe barapimwa dusanga y’uko bandujwe na bagenzi babo, bakaba babanaga mu gipangu aho bari batuye.”

Abagera kuri 33 batahuwe mu Karere ka Kirehe ni abahuriye mu itsinda ry’abashoferi b’amakamyo n’abo bahuye na bo, ntabwo ari abaturage bari mu buzima busanzwe, rikaba ari itsinda risanzwe rikurikiranirwa hafi kuko rifite ibyago byinshi byo kwandurira mu ngendo zambukiranya imipaka.

Dr. Nsanzimana ati: “Iki kiciro kuri twe ntabwo kiba ari igihangayikishije cyane nk’aho usanga uburwayi bwatangiye kunyanyagira mu baturage.”

Abandi 12 bo mu Karere ka Rusizi, bari mu byiciro 3: Hari itsinda ry’Abanyarwanda bari batahutse mu Gihugu binjiriye ku mupaka, bari banamaze iminsi bari mu kato bakurikiranwa.

Itsinda rya kabiri ni abari mu miryango n’ubundi yari yaragaragayemo abafite uburwayi, na ho irya gatatu ni iry’bagaragaye bapimwe bari muri iyi mirenge yari isanzwe iri muri Guma Mu Rugo, bigaragara ko mu baturanyi babo n’ubundi hari harimo abari bafite ubwo burwayi.

Mu Karere ka Nyamasheke na ho hagaragaye abarwayi bane,bose bakaba baraturutse mu Karere ka Rusizi, hanyuma bageze muri Nyamasheke barakurikiranwa.

Dr. Nsanzimana ati: “Tunashimira rwose akazi gakorwa mu bayobozi muri utwo turere barabakurikiranye tubafata ibipimo dusanga koko barinjiyeyo bafite ubwo burwayi, ndetse iryo tsinda ryari mu kato aho ryakukiranirwaga.”

Mu Karere ka Rubavu, abarwayi batatu batahuwe mu bari basanzwe batwara ibicuruzwa bya ngombwa byemerewe kuba byakwambukiranya imipaka, nta bwo ari abagaragaye mu buryo butunguranye mu baturage.

Source: Imvaho Nshya