Print

Hamenyekanye impamvu Kayitare Wayitare Dembe yiyise umwami w’aba-Slay Queen bo mu Rwanda akimika ShaddyBoo nk’umwamikazi[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 23 June 2020 Yasuwe: 2193

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 22 Kamena nibwo uyu muhanzi yanditse izina ry’Indirimbo ye yitegura gushyirira hanze rimwe n’amashusho yayo ku itari 1 Nyakanga 2020,ikaba yitwa ’SLAY QUEEN’,ari no ku bw’iyo mpamvu byahise bimenyekana ko ashobora kuba yariyise umwami w’Aba-Slay Queen mu rwego rwo kwamamaza iyi ndirimbo.

Kayitare Wayitare Dembe abicishije ku mbuga nkoranyambaga yanditse agir’ati "Finally Nishimiye kubagezaho Izina ry’Indirimbo yanjye Nshya Nzashyira hanze ku itariki 1 Nyakanga 2020 !Iyi Ndirimbo ikaba yitwa #SlayQueen nkaba nzayisohorana n’Amashusho yayo! nkaba nyikoze nyuma n’imitswe nk’Umwami👑 w’Aba -Slay Queen 👸!Nkuko mudahwema kungaragariza ko muri Imfura ndabasabye mumfashe #GUSANGIZA #Share abandi iyi #Cover ya #ComingSoon!! INDIRIMBO YITWA SLAY QUEEN♕".

Kayitare Emmanuel wamenyekaniye ku izina rya Kayitare Wayitare Dembe akaba yaramenyekaniye mu ndirimbo nka ’Abana b’Afurika,East Africa,n’izindi’...Mu mwaka ushize wa 2019 ukaba warasize ashyize hanze indirimbo ebyiri n’amashusho yazo ari zo ’ANITA na FATA KUMANO’ nyuma y’imyaka 10 atumvikana mu ruhando rwa muzika nyarwanda akaba ari zo ndirimbo zamusubije mu kibuga.