Print

Vanessa Mdee yasubije abavugaga ko atwite avuga n’impamvu yaretse umuziki

Yanditwe na: Martin Munezero 23 June 2020 Yasuwe: 2219

Mu kiganiro yakoze mbona nkubone yagiranye n’abafana be kuri YouTube, Mdee yabajijwe na bamwe mu bafana igihe umwana atwite azavukira maze abasubiza avuga ko ataratwita.

Yakomeje yereka abafana be inda ye igororotse, gusa kugira ngo akureho gushidikanya ku bafana batamwemera. Vanessa Mdee yabasubije agira ati:

Abantu babaza iki ku mwana? Oya, ntabwo ntwite. Ntabwo aribyo. Ariko bidatinze.

Muri icyo kiganiro, yasobanuye kandi impamvu yahisemo kureka umuziki ndetse n’ibintu ahanze amaso igihe azaba ari muri Amerika hamwe n’umukunzi we rotimi.

Vanessa Mdee n’umukunzi we Rotimi uba muri Amerika

Ibi bibaye nyuma y’iminsi mike atangaje ko iby’umuziki yabivuyemo, aho yavuze ko umuziki ari nk’uruganda rw’amadayimoni.

Vanessa Mdee yakomeje avuga ko ari mu butumwa bwo kuba umuvugizi w’ubunyangamugayo, ubwiza ndetse n’icyo guhangana n’abadayimoni bawe bishobora kukumarira. Ati:

Sinzi ukeneye kumva ibi, ariko inshingano zanjye n’ukuba urumuri. Nzi ko bishoboka ko natenguha abantu bake kandi nibyo, Nzi ko abafana banjye badashaka kubyumva, ariko sinzigera mba kure yanyu, munyizere. Impamvu yatumye mva mu nganda ni uko nari nkeneye guhitamo ubuzima bwanjye, Uruganda rwa muzika ni Idayimoni. Abantu bazakubwira kimwe cya kabiri cy’ukuri ku by’ukuri biberamo, kandi ukuri ni ukuri, ndashaka kuba umuvugizi wubunyangamugayo n’ubwiza, no kuba umuvugizi utaryarya kubyo guhangana n.abadayimoni bawe bishobora kugukorera.