Print

Namuhaye ubusugi bwanjye habura icyumweru ngo turushinge bikurizamo guhita anyanga,NKORE IKI?

Yanditwe na: Martin Munezero 23 June 2020 Yasuwe: 6009

Ubuhamya dufite ni ubw’umukobwa wakundanye n’umuhungu bamaramanye imyaka itatu bitegura kurushinga gusa ubukwe bwabo bukaza gupfa habura icyumweru kimwe gusa.

Uyu mukobwa yagize ati” Mbanje kubasuhuza ndi umukobwa w’imyaka 28 nabayeho mu buzima bwo kwitwararika no kumva ko nta kiza namba nzabonera mu kwiyandarika no gukora imibonano mpuzabitsina ntarashaka, mu myaka yanjye yose maze ku Iisi nakundanye n’abasore batandukanye kuva muri Secondaire kugeza muri Universite bamwe tugatandukana dupfa ikintu kimwe cy’uko nanze ko turyamana.

Nakomeje kubaho muri ubu buzima ndetse numvaga bumpagije kuko numvaga byanga bikunze nzashimisha umugabo wanjye, numvaga kwitwa isugi kugeza nshyingiwe ari ishema rikomeye ndetse nkumva ari nko gutsinda igitego cy’umutwe mu gihe nzaba mbigezeho.

Igihe cyarageze nza kumenyana n’umusore ku kazi aho nakoraga turakundana ku buryo kuva nabaho numvise uburyohe bw’urukundo, yageragezaga kunyitaho mu buryo bwose ndetse nta na rimwe yigeze ambabaza mu gihe twari tugikundana by’ukuri.

Twaratembereye ahantu hose hashoboka ndetse rimwe na rimwe akagerageza icyatuma turyamana nkamubera ibamba kuko iyo nageraga ku ngingo yo gukora icyo gikorwa nahitaga nibuka isezerano nifitemo ryo kuzarinda ubusugi bwanjye mpaka nshinze urugo.

Yakomeje kujya ampendahenda ngo turyamane nza kumuhishurira ko ntazigera mbikora mu gihe tutarasezerana imbere y’Imana no mu mategeko, yarankundiye akajya abyemera ariko atangira kujya ambwira ko nta mukunda kuko nanze ko turyamana, nkagerageza kumwumvisha ko mukunda ahubwo ari uko nshaka gukomera ku isezerano.

Mu minsi yashize twapanze gahunda y’ubukwe ndetse twemeranya ko imihango yose yo gusaba no gukwa, guserana mu mategeko n’imbere y’Imana bizaba mu minsi ibiri ikurikirana, twari kubanza mu mategeko ku munsi ukurikiye bagasaba bakanakwa ndetse tukajya mu rusengero.

Icyumweru kimwe mbere y’uko ibyo byose biba yaje kumbwira ko ashaka ko tujyana gutembera, twagiye ku Gisenyi turarayo bigeze mu masaha yo kuryama yanga kujya mu cyumba cye ambwira ko tugomba kurarana kuko nta gisigaye n’ubundi nabaye umugore we , nabanje kubyanga aza kunyibutsa ko imyaka yose tumaze yihanganye ndetse n’iminsi isigaye ari mike ngo tubane , ambwira ko nkwiriye kumwemerera nibura ijoro rimwe mbere y’uko dushyingiranwa tukishimana mu buryo burambuye.

Naje kubyemera kuko wa mugani numvaga nta gisigaye twamaze kuba umwe gusa nibagirwa ko habura iminsi kandi tukaba nta hantu na hamwe twasezeranye, yarabikoze kuri njye numvaga ar’ijoro ridasanzwe kubera ibyishimo twarimo nawe ambwira ko iryo joro namunejeje.

Twarabyutse turataha kuva ubwo ntiyongera kunyandikira ndetse no kumpamagara, nyuma y’iminsi ibiri yaje kumbwira ko ibyo kubana nanjye bitagishobotse kubera ko yasanze mbishye ndetse biza kurangira ubukwe bwacu butabaye. Kuva icyo gihe nsigaye numva narazinutswe abasore ndetse ndicara amarira akaza uko nibutse uwo musore twakundanye akantwara ubusugi bwanjye.

Inama ku bakobwa bagenzi banjye: Burya umugabo ni umwana w’undi kandi nimunamarana igihe mukundana ntuzemere kumuha ubusugi bwawe cyagwa kumuha umubiri wawe ngo mukore imibonano mpuzabitsina mutarashakana kuko hari igihe aricyo aba akurikiye gusa. Muri make mujye mushishoza ntimugahubuke.

Ubu njye ndibaza uyu musore mu by’ukuri ubu yarankundaga cyangwa kuva kera yashakaga ko tuzasambana ubundi agahita andeka? “


Comments

rutagwabiziminega 24 June 2020

Njye we ndashaka kuganira nawe by’umwihariko. Ubwo umuryaango uzaduhuze.


umuhungu 24 June 2020

Umugabo ni umwana w’undi? umugorewe ni umwama wande?


ndababaye 24 June 2020

birababaje.


Emmanuel 24 June 2020

Muvandimwe warashyuhaguje tuuza ingaruka ni ngombw