Print

Abatuye muri Gitega basabwe kuzahagarara ku muhanda bakunamira Perezida Nkurunziza

Yanditwe na: Martin Munezero 24 June 2020 Yasuwe: 4092

Mu itangazo ryatambutse kuri radiyo y’u Burundi, guverinoma y’iki gihugu yasabye ko abatuye muri Gitega aho umurambo wa nyakwigendera Perezida Pierre Nkurunziza uzanyuzwa, kuzaba bahagaze ku muhanda kugira ngo bamwunamire. Itangazo rigira riti:

Abenegihugu baba muri karitsiye za Gitega na Karusi batumiwe kuzaza ku mpande z’imihanda Gitega – Karusi kugira ngo bunaniwe ari nako basezera bwa nyuma nyakubwahwa waryamiye ukuboko kw’abagabo.

Umurambo wa Nkurunziza uzabanza kunamirwa mbere y’uko uvanwa mu Bitaro Twese Turashoboye by’I Karusi, nyuma yaho uzavanwa muri ibi bitaro ujyanywe kuri Sitade ya Ngoma I Gitega.

Iryo tangazo rivuga kandi ko kuwa gatanu tariki 26 Kamena 2020 ari umunsi w’ikiruhuko mu gihugu hose mu rwego rwo kunamira Perezida Pierre Nkurunziza.

Nyuma y’isengesho rizavugirwa muri sitade ya Ngoma, umurambo we uzajyanwa mu irimbi uzashyingurwamo, hakaba hazaba hakoreshwa indirimbo zaririmbiwe Imana gusa.

Pierre Nkurunziza wari Perezida w’u Burundi yitabye Imana tariki 8 Kamena 2020, nyuma yo guhagarara k’umutima we nk’uko byatangajwe na Guverinoma y’u Burundi.

Ibihugu byo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba byururukije amabendera kugera muri ½ mu rwego rwo guha icyubahiro uyu munyacyubahiro nyakwigendera perezida Pierre Nkurunziza..

Mu Burundi imyidagaduro yose yarahagaritswe, amaradiyo n’amateleviziyo ategekwa gucuranga indirimbo z’Imana mu rwego rwo kunamira uyu mutegetsi wayoboye u Burundi imyaka 15.
Iri tangazo ryasohotse kuri uyu wa 23 Kamena 2020 ryashyizwe umukono n’umunyamabanga mukuru wa Leta akaba n’umuvugizi wayo.


Comments

agaciro peace 26 June 2020

Nibyo kandi ni iby’agaciro kunamira uwari umukuru w’igihugu. Kandi n’undi muntu wese iyo yitahiye tujye tumwunamira nk’umwe mu baremwe n’Imana ushoje urugendo rwe ku isi.


Rukato 25 June 2020

Nta gitangaza kirimo ko gitifu na mudugudu bagukangulira kuzajya kwifatanya nabandi mu gikorwa runaka kandi uramutse wanze uzi ingaruka byakugiraho.Kwanga kwitabira gahunda za leta twese tuzi icyo bishatse kuvuga.


hitimana 25 June 2020

Niyigendere natwe tuzamukurikira.C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape Death.Impamvu twese turwara,tugasaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA (ADN) ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.
Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.


24 June 2020

IMANA IMWAKIRE MUBAYO .RIP


24 June 2020

IMANA IMWAKIRE MUBAYO .RIP