Print

Umugore yatawe muri yombi azira kwanga gutera akabariro n’umusore wari wanyoye Viagra nyinshi bikamuviramo gupfa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 June 2020 Yasuwe: 5204

Ikinyamakuru Buja Express dukesha iyi nkuru kiravuga ko tariki 20/06/2020, uwo mupfakazi yumvikanye n’umumotari ko bahurira muri hoteri bagakora imibonano mpuzabitsina

Uyu musore yishyuye amafaranga bumvikanye, uyu mugore arayakira hanyuma uyu musore ajya gutegerereza Léoncie mu cyumba cya Hoteli bari guhuriramo.

Uyu musore yageze muri icyo cyumba cya hoteri, yahise anywa ibinini 3 bitera akanyabugabo mu gutera akabariro(Viagra), nk’uko abaharanira uburenganzira bwa muntu babivuga.

Léoncie yarashyize yubahiriza iyi rendez-vous yari yahawe.Ageze mu cyumba cyarimo uyu musore,ngo yasanze igitsina cye cyafashe umurego ku buryo bukabije cyane, abona ntiyacyihanganira, ahita yiruka.

Iki kinyamakuru kivuga ko uyu musore yahise arembera mu cyumba, umutima uhagarikwa n’ubukana bw’ibi binini byinshi yari yafashe.

Kuwa kabiri nibwo uyu mugore yajyanwe gufungirwa mu murwa mukuru w’intara ya Muyinga, aho ashinjwa “kudatabara cyangwa ngo atabarize umuntun ubuzima buri mu kaga no kutabwira polisi cyangwa ba nyiri hoteri uko asize umusore ameze, no kuba yarakiriye amafaranga ariko ntiyubahirize amasezerano”.

Urubanza rw’uyu mugorerwateye amatsiko abantu benshi barimo n’abaharanira uburenganzira bwa muntu bategereje icyo ubutabera buzakora.


Comments

hitimana 25 June 2020

Ubusambanyi,nubwo bukorwa na millions and millions z’abantu mu rwego rwo kwishimisha,butera ibibazo byinshi bikomeye : Gufungwa,Ubwicanyi,Kurwana,Inda zitateganyijwe,Sida,kwiyahura,gukuramo inda,guhotora cyangwa kujugunya umwana wabyaye,gusenya ingo ku bashakanye,etc…Si ibyo gusa,kubera ko bizabuza ababikora kubona ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ibibazo byinshi isi ifite biterwa nuko abantu batuye isi basuzugura Imana.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izabakure mu isi,isigaze abayumvira gusa.Byisomere muli Imigani 2:21,22.