Print

Zidane yatangaje ikintu gikomeye yifuriza Sergio Ramos ukomeje gutsinda ibitego

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 June 2020 Yasuwe: 2552

Uyu myugariro uri mu beza ku isi azasoza amasezerano mu mwaka wa 2020-2021 ariyo mpamvu umutoza we Zidane asaba perezida w’ikipe kwicarana n’uyu mukinnyi kwicara bakamwongerera amasezerano.

Ramos waraye atsinze igitego cye cya 09 muri shampiyona y’uyu mwaka ubwo Real Madrid yatsindaga Mallorca,yatumye Zidane yemeza ko akimukeneye ndetse yifuza ko yazarangiriza umupira muri iyi kipe.

Ibihuha bikomeje gukwira hose ko uyu mukinnyi uzasoza amasezerano afite imyaka 35 atazongererwa amasezerano.

Real Madrid ntikunda kugumana abakinnyi bafite imyaka iri hejuru ya 30 ariyo mpamvu benshi bemeza ko Florentino Perez atazamwongerera amasezerano.

Nyuma yo gutsinda Mallorca ibitego 2-0,Zidane yabwiye abanyamakuru ko Ramos ari umukinnyi mwiza wa Real Madrid ndetse yifuza ko yazasoreza umupira muri iyi kipe.

Yagize ati “Ramos aracyari umukinnyi wacu.Amaze imyaka myinshi hano ashobora no gusoreza umupira hano.Niko mbitekereza kandi nzabihagararaho.”

Zidane kandi yavuze ku myitwarire ya Gareth Bale waraye ahawe umwanya wo gukina nyuma y’igihe kinini adakina kuko yaherukaga kubanza mu kibuga muri Gashyantare uyu mwaka nubwo atitwaye neza.

Yagize ati “Twishimiye uko turi kwitwara kandi Gareth n’umukinnyi w’ingenzi kandi yarabigaragaje.Icy’ingenzi nuko dukomeza gukina nkuko turi gukina.Abakinnyi barahinduka ariko imyumvire ntikwiriye guhinduka.