Print

KNC yiyemeje gutera inkunga Rayon Sports yo kuyizahura

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 June 2020 Yasuwe: 4005

Mu kiganiro cyitwa Rirarashe gica ku bitangazamakuru bye Radio/TV1,KNC yiyemeje kuremera Rayon akayiha amafaranga angana na miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda maze ikikura mu bibazo by’amikoro ifite.

Ati“Njye ubwanjye nzahamagara bwana Sadate Munyakazi cyangwa Muvunyi, maze muhe ayo mafaranga. Njye niyemeje kuremera Rayon Sports FC ikava mu bibazo ifite. Kandi ibyo bizakorwa mu cyumweru gitaha, ariko nabo bakazampa raporo y’uko yakoreshejwe.”

KNC yavuze ko mu cyumweru gitaha azatangira ubukangurambaga bugamije gufasha Rayon Sports kuko ngo ari imwe mu makipe aryoshya shampiyona y’u Rwanda.

KNC yemeje ko kubera ibihe bibi ikipe ya Rayon Sports irimo ikwiye gufashwa mu buryo ubwo aribwo bwose ndetse ngo yiyemeje kuyigoboka agafatanya n’abafana bayo bari guteranya amafaranga ngo yiyubake.

Ibi KNC abitangaje nyuma y’aho ku munsi w’ejo yabwiye Radio 10 ko nyuma yo gutwara rutahizamu Rayon Sports rutahizamu Bola Lobota,bifuza kongera kuyihemukira bakagura Muhadjiri Hakizimana Muhadjiri bamaze imaze igihe iteranyiriza amafaranga ngo imugure.

Yagize ati “Ibintu bya ’transfer’ biba bigoye. Umuntu agomba kwifuza uko abishaka, umuntu ashobora guca ku ibagiro akumva arifuza inyama ariko siko yabona amafaranga yo kuzigura ngo ajye kuzirya. Rayon Sports ishobora kuba yarabaye nk’uwo muntu maze abahaha bakaza bakigurira. Twe twakoze ibyo twasabwaga.

Na Muhadjiri muvuga dushobora kumutwara, reka mbivugire aha ababyumva mubyumve. Bashobora kumuteranyiriza twebwe tukamutwara.”

KNC atangaje ibi nyuma y’aho atangarije abakunzi ba Gasogi United uburyo bwo gutera inkunga ikipe yabo bakoresheje ikoranabuhanga.