Print

Uwahoze ari inshuti ya Putin yashyize hanze amafoto y’abakobwa be yari yarahishe cyane [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 June 2020 Yasuwe: 6855

Aba bakobwa ba Putin ntibigeze bagaragara mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga ariko yashyizwe hanze n’umwe mu nshuti ze.

Maria na Katerina nibo bakobwa babiri Putin yabyaranye n’umwe mu bagore baheruka kubana ubwo yatangiraga kwinjira muri politiki hanyuma bagatandukana.

Aya mafoto yashyizwe hanze nyuma y’ikirego uwitwa Sergei Pugachev w’imyaka 57 yari amazemo iminsi ahanganyemo na Putin.

Uyu mugabo yasohoye ayo mafoto nk’uruhande rumwe rw’ikirego cya miliyoni 11.6 z’amapawundi yari ahanganyemo n’inshuti ye Putin.

Mu gihe cyose amaze ku butegetsi,Putin yahishe amasura y’aba bakobwa be bari mu myaka 30 ndetse ntabwo ajya abavugaho na rimwe.

Aba bakobwa bagaragaye bari mu myidagaduro itandukanye ndetse hari n’aho bari gukinira Billiards.Aba bakobwa bagaragaye mu nzu y’isomero ya Klemlin.




Comments

karekezi 29 June 2020

@ Kassidov Wap[nsky,uribaza ikidasanzwe muli iyi nkuru.Menya ko Imana yaturemye idusaba kuryamana n’umugore umwe gusa,tukaba "umubiri umwe" (Intangiriro 2:24).Ibisigaye ni ubusambanyi kandi ni icyaha.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Ikavuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.


Kassidov Wap[nsky 28 June 2020

ikidasanzwe muli ibi ni ikihe?
ni inkuru uba ushaka gusa ya BYACICE......BIRAKOMEYE,,,,,,?