Print

Abayapani bakoze agapfukamunwa gakoresha ikoranabuhanga

Yanditwe na: Martin Munezero 29 June 2020 Yasuwe: 2294

Aka gapfukamunwa gakozwe muri pulasitiki, gakoresha Bluetooth iba itanga amakuru kuri telefoni cyangwa kuri tablet binyuze muri porogaramu iba irimo, ku buryo ayo makuru avuye ku gapfukamunwa aba ashobora kwiyandika nk’amagambo, ukaba wagakoreha uhamagara n’ibindi.

Umuyobozi wa Donut Robotics, Taisuke Ono, yatangaje ko bakoresheje imbaraga nyinshi kugira ngo bakore ikoranabuhanga ryaba igisubizo mu buryo Coronavirus yahinduye imibereho muri Sosiyete.

Udupfukamunwa twa mbere 5000 dukoranywe iri koranabuhanga tuzagezwa ku isoko muri Nzeri, tugurishwe mu Bushinwa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu Buyapani, i Burayi n’ahandi.

Utu dupfukamunwa tuzajya tugura amadolari 40. Iyi sosiyete yizeye kuzinjiza menshi binyuze mu buryo abantu bazamanura kuri internet porogaramu idukoresha.