Print

Alpha Rwirangira yateye umugongo Miss Uwingabire Esther babyaranye none agiye kurongora Liliane Umuziranenge[INVITATION Y’UBUKWE]

Yanditwe na: Martin Munezero 29 June 2020 Yasuwe: 14224

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Kamena 2020 ni bwo hasohotse urupapuro rw’ubutumire ruvuga ko “Umuryango wa Mugabe na Bizima bishimiye gutanga ubutumire mu bukwe bw’abana babo Liliane Umuziranenge na Alpha Rwirangira.”

Alpha Rwirangira yaherukaga kwemeza ko ari mu rukundo rushya nyuma yo gutandukana na Miss Uwingabire Esther babyaranye.

Icyo gihe yavugaga ko atari amahitamo meza kuri we kuba yatangaza umukunzi we, akavuga ko igihe nikigera azamutangaza.

Ati “Arahari sinamuvuga rwose [Umukunzi]. None se nkubeshye sinakora ikosa ryo kongera gupfa gutangaza umukunzi wanjye. Hari igihe nzamubabwira ariko si uyu munsi. Mbere byambayeho nzi uko byagenze ubu rero narize sinamuvuga.”

Alpha Rwirangira ni umuhanzi mpuzamahanga w’umunyarwanda wakunzwe mu ndirimbo nka ‘Songa mbele’, “Birakaze” yakoranye na Kidum, ‘Merci’, ‘Katarina’ n’izindi.

Mu 2017 Alpha yasoje amasomo muri Music and Business muri kaminuza ya Campbellsville muri Amerika, aho yigiye kuri buruse yahawe na Perezida Paul Kagame.

Ni umwe mu bahanzi b’abahanga u Rwanda rufite wagiye ashyira hanze ibihangano bigakundwa mu buryo bukomeye.


Comments

Rutemayeze 3 July 2020

Uwanditse inkuru ati ubukwe muri Nzeri hanyuma kuri invitation hakaba handitseho August ayo ni amezi abiri atandukanye uretse ko akurikirana kuri mubazi y’amatariki. Aho ni ukuhakosora