Print

Ubusugi bw’igipupe cyifashishwa mu gutera akabariro bwashyizwe mu cyamunara ku giciro gihambaye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 June 2020 Yasuwe: 4275

Ubu bukangurambaga bwo kugura ubusugi bw’iki gipupe cyifashishwa mu gutera akabariro ngo bwashyizweho n’ikigo kibikora mu rwego rwo gufungura inzu yakira abashaka gukorana imibonano mpuzabitsina n’ibi bipupe.

Abakora ibi bipupe bavuze ko ubusugi bw’iki gipupe aricyo kintu abakiriya bagura mu rwego rwo kubatera inkunga ngo bafungure iyi nzu.

Aba bakora ibi bipupe bavuze kandi ko ngo bahisemo gushyira mu cyamunara ubusugi bw’iki gipupe mu rwego rwo kubahiriza uburenganzira bwabyo ndetse no kwirinda ko ngo byazivumbura mu gihe kizaza.

Unicole Unicron ikora ibi bipupe ngo ibi bipupe mu myaka iri imbere bigiye kuzajya bihagurutsa abakire bakaza gupiganira kugura ubusugi bwabyo utanze menshi akacyegukana.

Iki kigo cyavuze ko amafaranga azava muri iki cyamunara azakoreshwa mu kubaka inyubako nini yo kubigurishamo yatatswe n’umunyabugeni witwa Marina Fini.

Abashyitsi ngo bazajya bahabwa ibyumba byihariye byo gukorana imibonano mpuzabitsina ariko ngo nanone hari icyumba kigari bose bazajya bahuriramo batsura umubano mwiza n’ibi bipupe bikoreshwa mu busambanyi hifashijwe ikoranabuhanga rya Telefoni [smartphone app].

Iyi kompanyi yavuze ko iyi nzu yo gukoreramo imibonano mpuzabitsina n’ibi bipupe yagenewe abantu bashaka kwishimishiriza kuri ibi bikoresho by’ikoranabuhanga.


Comments

iganze 3 July 2020

Ngo ubusugi bw’igipupe? Ni akumiro. Mwasetsa n’uvuye gushyingura imfura ye cga nyina wamwonkeje! Imana nitabare abantu bararindagiye bikabije.


hitimana 30 June 2020

Ibi bihuye nuko bible ivuga ko "mu minsi y’imperuka abantu bazaba bashaka ibinezeza aho gushaka Imana".Cyanecyane Ifaranga n’Ubusambanyi.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Ikavuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.