Print

Minisitiri wa mbere ukomoka mu bwoko bw’Abatwa yinjiye muri Guverinoma y’u Burundi

Yanditwe na: Martin Munezero 29 June 2020 Yasuwe: 7136

Mu ijoro ryakeye ni bwo Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye Evariste na Minisitiri w’Intebe, General Alain Guillaume Bunyoni, bashyizeho Guverinoma nshya y’iki gihugu igizwe n’abaminisitiri 15, bavuye kuri 23 cyari gisanganywe.

Mu bagiriwe icyizere na Perezida Ndayishimiye cyo kimwe na Minisitiri Bunyoni, barimo Hon. Immelde Sabushimike wabaye Minisitiri wa mbere ukomoka mu bwoko bw’Abatwa winjiye muri Guverinoma y’u Burundi.

Mme Sabushimike yagizwe Minisitiri w’Ubufatanye bw’Igihugu, Imibereho myiza y’Abaturage, Uburenganzira bwa Muntu n’Uburinganire.

Ihuriro ry’Abatwa b’i Burundi babinyujije kuri Twitter, ryahimiye Perezida w’u Burundi, Gen. Maj. Evariste Ndayishimiye ku cyizere yagiriye ubwoko bwabo. Bati:

Bwa mbere mu mateka y’u Burundi, dufite Minisitiri muri Guverinoma y’u Burundi ukomoka mu muryango w’Abatwa. Turishimye cyane. Turashimira Hon. Immelde Sabushimike. Wakoze cyane Nyakubahwa Perezida w’u Burundi, Gen. Evariste Ndayishimiye.

Guverinoma nshya ya Ndayishimiye na Bunyoni igizwe ahanini n’abasirikare bakuru b’u Burundi cyo kimwe na bamwe mu bahoze mu mutwe w’Imbonerakure ushamikiye ku ishyaka CNDD FDD.

Mu bahoze mu Mbonerakure bahawe imyanya muri Guverinoma y’u Burundi harimo Alain Tribert Mutabazi wagizwe Minisitiri w’Ingabo na Ézéchiel Nibigira wagizwe Minisitiri ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Mu basirikare bakuru ho harimo General Gervais Ndirakobuca wari ukuriye ubutasi ku butegetsi bwa Perezida Nkurunziza, wagizwe Minisitiri w’Umutekano. Undi ni General Gabriel Nzigama wigeze kuba Minisitiri w’Umutekano, uherutse kugirwa ushinzwe ibiro bya Perezida.

Bisobanuye ko imyanya ine ikomeye muri Guverinoma y’u Burundi iri mu maboko y’igisirikare, ni ukuvuga Perezida wa Repubulika, Minisitiri w’Intebe, uw’Umutekano n’ushinzwe ibiro by’Umukuru w’Igihugu.


Comments

Sakure 29 June 2020

Mu by’ukuri amoko nta cyiza cyayo njyewe ku bwanjye nta n’agaciro nyaha ku buryo adakwiye kuba intandaro yo gutandukanya abantu kuko twese turi bamwe, icyakora kuba izo nyito zarinjiyye mu matwi yacu hari ukuntu uhita uvuga uti " umutwakazi " yabaye Minister ukumva hari ukuntu bivugitse!