Print

Gen. Mugisha yavuze uburyo Perezida Museveni ngo ageze mu marembera

Yanditwe na: Martin Munezero 30 June 2020 Yasuwe: 2933

Gen. Muntu witeguye kuziyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika muri Uganda muri 2021, yavuze ko bibabaje kuvuga ko urugamba rwo gukuraho Museveni rukomeye, nk’ uko tubikesha The Insider.

Gen. Muntu wahoze ayoboye FDC ndetse wari umugaba mukuru wa UPDF yakomeje avuga ko abayobozi bakuru ba Leta by’ umwihariko Perezida Museveni agomba kwitondera aya matora ateganyijwe ngo kuko nicyo gihe cya nyuma cy’ ubutegetsi bwe.

yagize ati” Museveni agomba kumenya ko yicariye ifuro ku buryo igomba gushyonga umunota k’ uwundi bityo akaryoza ibyo atatunganyije”.

Ibi bitangajwe na Gen. Mugisha nyuma yaho n’ ayandi mashyaka bujijwe gukora ibikorwa byayo mu ruhame ariko akabona NRM ya Museveni ihuza abanyamuryango bayo.