Print

FERWAFA yahawe asaga miliyari FRW igomba guha amakipe kubera icyorezo cya Covid-19

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 June 2020 Yasuwe: 1519

Aya mafaranga yahawe FERWAFA kugira ngo iyageze ku makipe atandukanye mu Rwanda kugira ngo yiyubake nyuma yo guhungabanywa na Coronavirus.

Aya mafaranga FERWAFA yahawe aje asanga 475 000 000frw baherukaga guhabwa na FIFA muri gahunda yayo izwi nka FIFA Forward.

Aya mafaranga azakoreshwa mu buryo bubiri aho miliyoni y’amadorali izagenda ku bikorwa by’umupira w’amaguru mu bagabo, amakipe n’abakinnyi mu gihe ibihumbi 500 bizagenerwa ruhago y’abagore.

Uyu ukaba ari umwanzuro wavuye mu nama yahuje komite ya FIFA hifashishijwe Video mu mpera z’icyumweru gishize aho yemeje ko agera kuri miliyari ebyiri na miliyoni magana abiri mu madorali ( 2 200 000 000 US $) ari yo agiye gutangwa hirya no hino ku isi mu kuzanzamura ubukungu bwatewe n’icyorezo cya Covid-19.

Aha, buri shyirahamwe rya ruhago rikaba rihabwa agera kuri miliyoni imwe n’igice z’amadorali ( 1 425 000 000frw) aho bashobora no kongerwa agera ku $728,000 ariko yo akazaba ari ayo kugenda muri ruhago y’abagore mu gihe buri mpuzamashyirahamwe yo izahabwa miliyoni ebyiri n’ibihumbi 900.

Aha kandi, buri shyirahamwe rikaba rizaba rifite uburenganzira bwo kwaka inguzanyo iri hagati y’ibihumbi 500 na miliyoni eshanu z’amadorali aho bagomba kutazarenza 30% by’ingengo y’imari yabo. Aya mafaranga uzayasaba akaba azayishyura nta nyungu arengejeho.

FIFA ikaba yihanije amashyirahamwe ya ruhago ku isi ko yaba iyi nkunga bagenewe ndetse n’amadeni bazafata yose izakurikirana ngo irebe ko yageze ku banyamuryango bayo bose barimo amakipe, abakinnyi, za shampiyona, hamwe n’abandi bagizweho ingaruka za Covid-19.

Aya mafaranga Ferwafa yabonye akaba asanga andi agera kuri miliyoni y’amadorali igenerwa na FIFA muri gahunda ya FIFA Forward aho igice cya kabiri cyayo cyari cyaje mbere y’igihe ngo gifashe mu guhangana n’ingaruka za Covid-19 nubwo byarangiye abanyamuryango nta kintu bungukiyemo.

FERWAFA iri mu mashyirahamwe atarafashije abanyamuryango bayo mu bihe bibi yanyuzemo kubera icyorezo cya Coronavirus aho mu minsi ishize amafaranga FIFA yatanze yatangaje ko bayabonye baramaze kuyapangira ibikorwa.

Source: Funclub


Comments

30 June 2020

Mpfite amatsiko yo kumenya uko aya mafaranga aza koreshwa ariko yakagombye kugiriara akamaro ama eqipe kabisa kandi muzadufasha ntihabemo induru , murakoze