Print

Micheal Sarpong yavuze ku kugaruka muri Rayon Sports no ku rukundo rwe na Asinah rwavuzwe cyane

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 June 2020 Yasuwe: 4533

Michael Sarpong yagiranye ikiganiro kirambuye na GENESIS TV avuga ku buzima bwe, icyerekezo afite ku mupira w’amaguru n’ibyamuvuzweho mu rukundo.

Sarpong yirukanwe na Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate, mu kwezi kwa Gicurasi muri uyu mwaka, yabwiye Genesis TV ko biyunze ndetse ko ntawamenya bashobora kongera gukorana mu mwaka utaha w’imikino.

Yagize ati: “Tumenyaranye neza Sadate, rimwe na rimwe tujya dusangira ibiryo bya ku manywa muri iyi minsi rwose, ntawamenya umwaka utaha nshobora kuyigarukamo.”

Ku byerekeye kugaruka muri Rayon Sports,yagize ati "Twaravuganye,turi kuvugana birashoboka."

Uyu mukinnyi yavuze ko Rayon Sports itaramwishyura amafaranga yamwemereye ngo batandukane ndetse yemeje ko atazi ahazaza he kuko ngo nta kipe arabona.

Uyu rutahizamu yahakanye yivuye inyuma amakuru yavugaga ko yamaze gusinyira Simba SC yo muri Tanzania amasezerano y’imyaka 2 ikamuha ibihumbi 60 by’amadolari gusa yemeza ko abamuhagarariye bari kuvugana nayo kugira ngo azayerekezemo.

Michael Sarpong yavuze ko mu gukura kwe yakuze areba Cristiano Ronaldo ndetse na Messi ndetse aza kwifuza kuzagera ku rwego rwabo.

Yagize ati: “Sarpong ni umwana ukunda umupira w’Amaguru wakuze akina umupira, wifuza ahanini gutera imbere mu mwuga we utegereje kuzakina nk’uwabigize umwuga mu buryo bwisumbuyeho.

Navuga ko intego zanjye ari ugukora cyane kandi wenda umunsi umwe nkazamera nka Messi Cristiano Ronaldo cyangwa se n’abandi bakinnyi bakomeye ku isi kuko nibo nakuze ndeberaho.”

Uyu musore avuga ku mukunzi we bari kumwe uyu munsi, yavuze ko ari kwitegura ubukwe mu gihe kiri imbere uhereye mu mwaka utaha wa 2021.

Abajijwe niba ari umunyarwakazi,Sarpong yaryumyeho aravuga ati “Mfite umukunzi.”

Ubwo Sarpong yabazwaga ku rukundo rwamuvuzweho we n’umuhanzikazi Asinah muri 2018,Sarpong yavuze ko ibyo ari iby’ahahise ariko afite umukunzi bamaze igihe bakundana.

Sarpong yabwiye Genesis TV yavuze ko iby’urukundo rwe na Asinah,byari ukuri gusa avuga ko atibuka icyo bapfuye ngo batandukane.

Yagize ati: “Njye na Asinah twari kumwe muri icyo gihe ariko ubu ntabwo tukiri kumwe, mfite umukunzi. Asinah ntabwo nzi icyo twapfuye kuko ntabwo mbyibuka.Reka twisubirire mu mupira w’amaguru.”

Sarpong yavuze ko umukunzi we bari kumwe ubu bameranye neza ndetse ko ahazaza habo hameze banashobora gukora ubukwe.