Print

Umugore yaciye ibintu hirya no hino kubera kubyarira mu muhanda ku manywa y’ihangu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 July 2020 Yasuwe: 3513

Uyu mugore wifuzaga kuzabyarira mu mazi,yatunguwe n’ibise ubwo yari agiye kwa muganga niko guhita abyara abifashijwemo n’abapolisi ndetse n’umugore umwe.

Susan Anderson yari ajyanwe ku bitaro bya Natural Birth Works biherereye ahitwa Coral Springs muri Florida niko kubyarira ahaparikwa imodoka.

Kuwa 19 Kamena uyu mwaka nibwo uyu mugore yabyariye muri parking ubwo yari ajyanwe kwa muganga n’umugabo we Joseph.

Amashusho yo kubyara k’uyu mugore yafashwe na camera zo ku muhanda ndetse uyu mugore yafashijwe n’umubyaza witwa Sandra Lovaina.

Susan yagaragaye arimo gutaka kubera ibise ndetse uyu mubyaza warimo kumufasha ategereje gufata umwana.

Mu mashusho hagaragayemo abapolisi 2 barimo kureba uko ibintu bimeze cyane ko ibise byafatiye uyu mugore hafi y’aho barimo gucunga umutekano.

Icyakora uyu mugore yabyaye neza umwana we w’umukobwa nta kibazo kibayeho ndetse nyuma y’aho yajyanwe kwa muganga kugira ngo ahabwe ubundi bufasha.

Ibi bitaro byashyize hanze iyi foto birangije byandikaho ngo “Ibi ni bimwe mu byo tutazibagirwa.

Susan yabwiye ikinyamakuru 10 News ko yari yarapanze kuzabyarira mu bwogero ariyo mpamvu ngo yagerageje kwegera aho bwari buri ntibyamukundira.

Ati “Ubwo twateraga intambwe yo kuhagera,umutwe w’umwana wahise uza.”