Print

Ifoto bivugwa ko nari nambaye ubusa sinzi uko yagiye hanze! Kecapu wo muri Bamenya yabisobanuye-VIDEO

Yanditwe na: NIYIGABA DC CLEMENT 1 July 2020 Yasuwe: 17858


Kecapu umwe mubagezweho muriyiminsi

Kecapu benshi bamumenye muri Bamenya nyamara yatangiye gukina cinema kuva mumwaka wi 2012. yakinnye muri film zitandukanye nka Ishyamba, Nkuba, Bihemu,Ntaheza hisi, Bamenya nizindi nyinshi.

Muri film zose yakinnye Djalia avuga ko iyitwa Nkuba ariyo yamuhinduriye amateka ndetse akaba ari nimwe muzi yishimira ko yakinnyemo kubera ko yakinanye na Ngenzi warugezweho cyane muri icyo gihe.

Ati", "Film yanshimishije ni iyitwa Nkuba.kuberako nifuzaga kuzabonana na Ngenzi,icyo gihe yaragezweho kandi akunzwe cyane, ngira amahirwe rero turanakinana"

Muminsi yashize kumbuga nkoranyambaga hacicikanye ifoto ya Kecapu yambaye utwenda two kumazi ibintu bamwe bavugaga ko bitari bimukwiriye nk’Umubyeyi abandi bakemeza ko ntacyo bitwaye kuko yarari kumazi (Piscine)

Ifoto yaciye ibintu kumbuga nkoranyambaga

Mukiganiro kihariye twagiranye yadutangarije ko iriya foto ariwe wayifotoje gusa atazi uko yagiye hanze.
Ati;"iriya foto ndayizi, ninjye wayifotoje ariko sinzi uko yagiye hanze"

Yakomeje agira ati"Gusa siniyumvisha ikibazo kibirimo kuko narindi ku mazi(piscine) ikindi sinigeze nambara ubusa buri buri.nge numva ntacyo bintwaye kuba iri hanze"

Yavuze ko nubwo yagiye hanze atabizi ntacyo yigeze imuhungabanyaho cyangwa ngo igire icyo yangiza mu kazi ke kaburimunsi.

IKIGANIRO KIHARIYE NA KECAPU WO MURI BAMENYA