Print

Rayon Sports yasinyishije Kwizera Olivier na Bigirimana Issa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 July 2020 Yasuwe: 1415

Uyu munyezamu wakiniraga Gasogi United biravugwa ko yahawe akayabo ka miliyoni 7 FRW kugira ngo asinye uyu mwaka umwe gusa uku gusinya kurakurikirwa n’urubanza kuko umuyobozi wa Gasogi United yavuze ko yabasinyiye amasezerano mashya.

Umuyobozi wa Gasogi United,Kakoza Nkuriza Charles uzwi nka KNC bivugwa ko yahaye miliyoni imwe FRW yo kugira ngo amusinyire imbanzirizamasezerano ariko uyu munyezamu yamuteye umugongo yigira muri Rayon Sports cyane ko ngo we yemeza ko iyi miliyoni ariyo bamugurije.

Umunyezamu Kwizera Olivier yakiniye APR FC ayivamo ajya muri Bugesera, Free State Stars na Gasogi United yakiniraga.

Aya mafaranga Kwizera Olivier yavugaga ko yari yahawe nk’inguzanyo, Gasogi yatangaje ko ari igice cya mbere cya “recrutement” yari ahawe kandi ko uyu munyezamu na we abizi neza.

KNC yagize ati: “ikibazo cya Kwizera nacyumvise muri Media nanatangazwa no kumva nyiri ubwite abivuga.

Olivier dufitanye amasezerano dore ko nyuma y’uko ibyo kujya muri Congo byanze twaricaranye yemera ko twakongera amasezerano ndetse anatwaka “avance”. Twarabikoze nubwo twari mu bihe bigoye bya Covid.

Ntabwo twigeze tuguriza Olivier biragaragara mu masezerano no mu majwi birahari”.

KNC yabwiye Radio 10 ko afite ibihamya bihagije ndetse n’amajwi yemeza ko Kwizera yabasinyiye amasezerano bityo atagurishwa.

Kwizera usanzwe ari umunyezamu w’ikipe y’igihugu aje gusimbura KimenyiYves werekeje mu Rucaca.

Undi mukinnyi wasinyiye Rayon Sports ni rutahizamu Bigirimana Issa nawe wasinye gukina umwaka utaha w’imikino gusa.

Issa Bigirimana yakinnye imyaka itanu muri APR FC mbere yo kuyivamo yerekeza muri Yanga ntiyahirwa ni ko kugaruka mu Rwanda akinira Police FC igihe gito.

Amakuru avuga ko uyu yahawe miliyoni eshatu zo kumugura mu gihe azajya ahabwa umushahara w’ibihumbi 400 by’amanyarwanda.

Uretse aba basore 2,Rayon Sports yamaze gusinyisha Umunya-Togo Alex Harley ukina mu kibuga hagati afasha abataha izamu, Niyonkuru Sadjati wakiniraga Marines FC, Uwingiyimana Christophe wakiniraga Gicumbi FC, Arsène Nihoreho wavuye muri Olympic Star yo mu Burundi.



Bigirimana na Kwizera Olivier basinyiye Rayon Sports