Print

Biravugwa: Rayon Sports mu biganiro byo gusinyisha umutoza Guy Bukasa na Manace ba Gasogi United

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 July 2020 Yasuwe: 2324

Amakuru aravuga ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01 Nyakanga 2020, aribwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahuriye mu biganiro bya nyuma n’aba bagabo aho bivugwa ko bashobora kurara bayisinyiye,

Intambara ya Rayon Sports na Gasogi United ikomeje gufata indi ntera kuko nyuma yo guterana amagambo hatangiye ibikorwa.

Rayon Sports ntiyazuyaje kwereka Gasogi United ko ari rukururana nkuko umuvugizi wayo yabivuze,kuko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu yasinyishije umunyezamu wayo kwizera Olivier byavugwaga ko atagurishwa gusa benshi biteze ko ibi birakurikirwa n’urubanza kuko KNC yavuze ko yabasinyiye amasezerano.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda ku munsi w’ejo tariki ya 30 Kamena 2020, Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul yavuze ko Gasogi United itari ku rwego rwo gutwara umukinnyi Rayon Sports yifuza, ayigereranya nk’igare mu gihe ikipe ye ari ikamyo.

Ati “Gasogi United ni igare, Rayon Sports ikaba ikamyo. Ni kwa kundi umunyegare afata inyuma ku ikamyo ngo imufashe ahazamuka. Rayon yifuje gukura umukinnyi muri Gasogi United ntibyasaba n’isegonda. Rayon Sports ntabwo yahanganira umukinnyi na Gasogi United na bo barabizi.”

Umuyobozi wa Gasogi United, KNC, yasubije Nkurunziza Jean Paul,ko imodoka zagonze moteri zikanatoboka amapine, zirutwa n’igare rigenda.

Ati “Ndagira ngo mbwire abantu bavuze ngo bo ni za rumoroki, ariko bamenye ko za rumoroki zagonze moteri, zanatobotse amapine, zirutwa n’igare rigenda.”

Munyakazi Sadate na we yagiye ku rubuga rwa Twitter muri iki gitondo, agaragaza ko Gasogi United itari mu rwego rumwe na Rayon Sports.

Ati “Hari igihe igare rifata ku ikamyo ikarifasha kuzamuka umusozi byagera mu mpinga igare rikishuka ko bahagereye rimwe. Burya aho gutunga boutique irimo umunyu nakwandikwa mu banyenganda niyo rwaba (uruganda) rutagikora. Icyo nzi ni uko hari Umuzamu mwiza ukwiye ikipe nziza.”


Manace ashobora gusinyira Rayon Sports