Print

Rwanda: Nyuma y’Umupolisi yari iherutse kwica COVID19 yahitanye n’umusirikare, ubu babaye 3 imaze kwicwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 July 2020 Yasuwe: 1485

Abamaze kwandura bose babaye 1,042. Uyu munsi hakize 33, abakize bose baba 480. Abakirwaye ni 559.Abarwayi bashya batahuwe barimo Kigali:7 Ngoma:6 Rubavu:2 Rusizi:2

Uwitabye Imana yari umusirikare wa RDF w’imyaka 51 wari mu butumwa mu mahanga wari usanzwe afite ubundi burwayi.

Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 yatahurwa mu Rwanda ubushobozi bwo gupima bwavuye ku bipimo 500 bifatwa ku munsi bigera ku 3,000 birenga.

Ibipimo byinshi byagiye bifatwa ahantu hashobora gukwirakwizwa vuba ubwandu kurusha ahandi mu Gihugu, haba ari ku mipaka, mu Mujyi wa Kigali, no mu bakora imirimo ibashyira mu byago barimo n’abaganga.

Nubwo hashyizweho ingamba zikomeye mu gukurikirana abarwayi n’abo bahuye na bo, birashoboka ko umuntu umwe cyangwa babiri bashobora gucika ubushakashatsi kandi baranduye, bikaba byatuma bakongeza abandi.

Umuyobozi w’Ikigo k’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) Dr. Nsanzimana Sabin, yongeye kwibutsa Abaturarwanda kwihutira kumenyesha inzego z’ubuzima mu gihe bumva bafite ibimenyetso by’icyorezo cya COVID-19 birimo n’ibicurane, kugira ngo bakurikiranwe rugikubita .

Mu kiganiro yagiranye na RBA, Dr. Nsanzimana Sabin yagize ati: “Ibipimo byacu birakomeza kwiyongera ndetse n’abantu baba bafite ibimenyetso bisa n’ibicurane bashobora guhamagara wa murongo 114, kuko hari igihe dushobora kuba tutagupimye kandi warahuye n’umuntu urwaye.”

Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi mu nsisiro cyangwa ahatuye imiryango myinshi.

Kugeza ubu nta muti n’urukingo bya Coronavirus biraboneka, hakoreshwa uburyo bwo kuvura ibimenyetso by’iki cyorezo gusa, kugeza umubiri w’umuntu wubatse ubudahangarwa, virus igashira ityo mu maraso.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.