Print

Rayon Sports yaguze kapiteni wa Heroes FC wo gusimbura Rutanga Eric

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 July 2020 Yasuwe: 1762

Kubera ko uyu mukinnyi yari agifitiye Heroes FC amasezerano, aratwara 50%, iyi kipe nayo ihabwe 50%.Yasinye amasezerano y’imyaka 2 muri Rayon Sports.

Uyu musore wari Kapiteni w’iyi kipe akina inyuma ku ruhande rw’ibumoso akaba yaranakinnye muri Mukura VS.

Uretse uyu mukinnyi,kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01 Nyakanga 2020,Ikipe ya Rayon Sports yasinyishije abakinnyi babiri bahoze bakinira ikipe ya APR FC barimo umunyezamu Kwizera Olivier na rutahizamu Issa Bigirimana.

Rayon Sports yamaze gusinyisha kandi Umunya-Togo Alex Harley ukina mu kibuga hagati afasha abataha izamu, Niyonkuru Sadjati wakiniraga Marines FC, Uwingiyimana Christophe wakiniraga Gicumbi FC, Arsène Nihoreho wavuye muri Olympic Star yo mu Burundi.

Nubwo ikomeje gusinyisha abakinnyi benshi muri iyi minsi,Rayon Sports yatakaje abakinnyi barimo Rutanga Eric,Irambona Eric,Kimenyi Yves,Micheal Sarpong,Bizimana Yannick.