Print

FERWAFA yateguje Rayon Sports ko ishobora kuzafatirwa ibihano nyuma y’amezi 2

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 July 2020 Yasuwe: 1963

Tariki 22 Ukuboza 2019 ikipe ya Rayon Sports yategetswe kwishyura Ivan Jacky Minnaert amadolari ya Amerika angana n’ibihumbi cumi na bine na magana atatu na makumyabiri (14,320 USD) y’umwenda imufitiye hamwe n’ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda (500,000 FRW) nk’igihembo cya avoka we.

Nyuma, Komisiyo yaje gusanga Rayon Sports yarishyuye ibihumbi bibiri by’amadolari ya Amerika (2000 USD) angana na miliyoni imwe n’ibihumbi magana cyenda na makumyabiri na bine y’amafaranga y’u Rwanda (1,924,000 FRW).

Nyuma y’uko gusuzuma amategeko bakareba icyo ingingo ya 61 C ivuga, basanze ikipe ya Rayon Sports igomba kwishyura mu maguru mashya hatitawe ku ngaruka za COVID-19.

Umubiligi Ivan Minnaert yasinyanye na Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri tariki ya 27 Mata 2018, ariko aza gusezererwa nta nteguza tariki ya 20 Nyakanga 2018, ashinjwa gusagarira Hakizimana Corneille wari ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi.

Minnaert witeguraga kurega Rayon Sports, yemerewe ibihumbi $15, ahabwa igice cya mbere kingana n’ibihumbi $7500 tariki ya 19 Nzeri 2018 binyuze kuri Ecobank ndetse yemererwa kugirwa umuyobozi wa Tekinike, agahabwa amasezerano tariki ya 25 Nzeri.

Nyuma y’uko Rayon Sports itubahirije ibyumvikanyweho n’impande zombi mu magambo hari n’ubutumwa bohererezanyije kuri email, Me. Mulindahabi Olivier uhagarariye inyungu za Minnaert, yatanze ikirego mu Bunyamabanga bwa FERWAFA tariki ya 4 Ukwakira 2018, asaba kurenganurwa k’umukiliya we, ko yahabwa ibirarane by’amezi atahembwe n’indishyi zo kwirukanwa atategujwe.

Mu byo yasabaga, harimo imishahara y’amezi abiri (Nyakanga na Kanama) ingana n’ibihumbi $8000, ibihumbi $4000 byo kumusezerera nk’uko byari bikubiye mu masezerano y’akazi, ibihumbi $20 byo gusesa amasezerano mu buryo bunyuranyije n’amatego, $300 y’agahimbazamusyi k’imikino ibiri ikipe yatsinze akiyitoza.

Hari kandi $5,165 y’igice Rayon Sports yari yamusigayemo kuko yayigejeje mu matsinda ya CAF Confederation Cup, $3,750 angana na 5% by’amafaranga Rayon Sports yahawe nyuma yo kugera muri ¼ cya CAF Confederation Cup, ibihumbi $10 y’igihembo cya Avoka na $820 y’itike y’indege ya Kigali-Brussels.

Nyuma yo guterana mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga 2019, Akanama ka Ferwafa gashinzwe gukemura amakirambirane kamaze gusuzuma ibyo uruhande rurega rwavuze, kakanifashisha ingingo zirimo iya 30 mu gika cya mbere n’icya kabiri by’itegeko rigenga umurimo mu Rwanda, kemeje ko ubusabe bwa Ivan Minnaert bufite ishingiro, gategeka Rayon Sports kumwishyura ibihumbi $35,535.

Mu Ukuboza 2019 nibwo komisiyo y’ubujurire yize ku bujurire bwa Rayon Sports basanga igomba kwishyura ibihumbi $14,320 bingana na miliyoni 13.5 Frw, aho kuba miliyoni 32.5 Frw yari yaciwe mbere.

Muri iki cyemezo cyafashwe n’aka kanama,kavuga ko mu gihe ikipe cyangwa umuntu atishyuye umukinnyi cyangwa umutoza kandi yararezwe akanahanwa n’ishyirahamwe (FERWAFA), ikipe ihanishwa gukurwaho amanota, gufungirwa gahunda yo kwandikisha abakinnyi ndetse no kuba yagura abandi.