Print

Robertinho yahakanye amakuru yo kwerekeza muri Gasogi United

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 July 2020 Yasuwe: 1429

Abinyujije kuri Instagram ye,Robertinho yahakanye amakuru avuga ko hari amakipe yo mu Rwanda bari kuvugana, nyuma y’ibyavugwaga ko ari hafi kuza muri Gasogi United ya Kakoza Nkuriza Charles.

Robertinho yagize ati “Ndashaka gutanga ubutumwa.Nta kipe n’imwe mu Rwanda navuganye nayo.”

Kuwa 14 Kanama 2019,nibwo uyu wari umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo bita Robertinho yatandukanye nayo nyuma yo kumara iminsi akora adafite amasezerano .

Robertinho wavuze ko akunda Rayon Sports ,abakinnyi n’abafana bayo yemeje ko bitewe no kudahabwa amasezerano kandi yari amaze ukwezi hafi yaratangiye akazi asezeye muri iyi kipe.

Icyemezo cyo gutandukana n’iyi kipe yakijeje ku muyobozi wa Rayon Sports Munyakazi Sadate birangira bombi bemeranyije gutandukana.

Uyu mugabo w’imyaka 59 yageze mu Rwanda muri Kamena 2018, afasha Rayon Sports gukora amateka yo kugera muri ¼ cya CAF Confederation Cup, agera muri ¼ cya CECAFA Kagame Cup yabereye muri Tanzania, atsindirwa ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2018 mbere yo kwegukana shampiyona y’umwaka w’imikino 2018-2019.