Print

Igihugu cya Uganda cyapfushije Abajenerali 2 ku munsi umwe biyongera ku bandi 2 nabo bapfuye mu kwezi gushize kwa Kamena

Yanditwe na: Martin Munezero 3 July 2020 Yasuwe: 1893

Brig. Gen. Victor Twesigye wari umusirikare mukuru mu gisirikare cya Uganda UPDF, yitabye Imana aguye mu bwogero (douche), nyuma y’amasaha make undi musirikare ufite ipeti rya jenerali na we apfuye.

Gen. Twesigye yaguye mu rugo rwe ruri ahitwa Nyarushanje ho mu karere ka Rukungiri. Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig. Richard Karemire, ni we wemeje amakuru y’urupfu rw’uriya musirikare.

Gen. Twesigye yapfuye nyuma y’iminota mike igisirikare cya Uganda kibitse urupfu rwa Maj. Gen. Eric Mukasa wari umugaba mukuru w’inkeragutabara za Uganda, yaguye mu bitaro bya Nakasero aho yari arwariye.

Ni nyuma y’iminsi ibiri kandi undi musirikare ukomeye, Brigadier Jackson ‘Bell’ Tushabe uri mu barwanye urugamba rwo kubohora Uganda na we aguye i Nakasero aho yari arwariye.

Aba bose kandi biyongera kuri Rtd Maj. Gen Kasirye Gwangwa wapfuye ku wa 09 Kamena na we aguye mu bitaro bya gisirikare bya Nakasero.

Brig. Karemire yavuze ko Gen. Twesigye yaherukaga kugirwa umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa ku kicaro gikuru cy’umuryango w’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’iburasirazuba i Arusha.