Print

Jurgen Klopp yatangaje amakipe 3 azamubiza icyuya mu mwaka w’imikino utaha

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 July 2020 Yasuwe: 3052

Ikipe ya Liverpool iheruka gutwara igikombe cya shampiyona nyuma y’imyaka 30 itazi uko gisa,ngo yiteguye guhatanira n’icy’umwaka utaha gusa umutoza wayo Klopp yavuze ko bitazoroha kubera kwiyubaka kw’amakipe arimo Manchester City, United na Chelsea.

Yagize ati “Nibyo City izaba ikomeye cyane umwaka utaha yon a Mnchester United na Chelsea.Muri ayo makipe 3 ikipe ya City izaba ikomeye cyane kurushaho.United iragaragaza ishusho nziza na Chelsea nayo nuko kuko iri kugura abakinnyi beza cyane.Tottenham ntizaba isinziriye yo na Arsenal.Leicester City nayo izaba iri aho hafi.Igihari tuzakina imikino 38 mu mwaka wose uzatsinda myinshi niwe uzatwara igikombe.”

Mu cyumweru gishize, Liverpool yegukanye igikombe cya shampiyona nyuma y’imyaka 30 ishize ubwo Man City yatsindwaga na Chelsea ibitego 2-1 gusa kuwa Kane yahuye n’uruva gusenya inyagirwa na Guardiola ibitego 4-0.

Nyuma y’uyu mukino,Umutoza wa Liverpool Jurgen Klopp yabwiye Sky Sports ati: "Mu mutwe, banyarukaga kuturusha. Twananiwe guhindura ibintu.

"Iyo ukina na Man City uba ufite ibibazo bikomeye. Twagize amahirwe ariko ntitwayabyaza umusaruro. Ibivuyemo rero turabyakiriye".

Klopp avuga ko batari bashyize ibitekerezo byose kuri uyu mukino ariko ko ikipe ye ntako itagize kuko yakinaga n’ikipe ikomeye kandi babashije gutwara igikombe.

"Man City irakomeye. Nabonye uko bakinnye uyu mwaka, ntabwo bakinnye umukino mubi.