Print

Will Smith yahakanye ibyavuzwe ko yemereye umugore we gusambana n’umuhanzi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 July 2020 Yasuwe: 2175

Umuvugizi wa Smith yabwiye The Sun ko ibyo umuraperi August Alsina yaryamanye na Jada Pinkett ari ibinyoma .

Umuhanzi August Alsina aheruka gutangaza ko nubwo Jada Pinkett yashyingiranywe na Will Smith ariko bitamubujije gukundana nawe urukundo rudasanzwe.

Ibi uyu muhanzi August yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Angela Yee, cyashyizwe ku rubuga rwa YouTube.

Yagize ati “Will Smith yampaye uburenganzira,niyegurira urwo rukundo mu buzima bwanjye bwose.Nkunda n’umutima wanjye wose Jada
Pinkett.Naramwiyeguriye.Nanakwemera ngapfa ariko nzi neza ko ubuzima bwanjye mbutanze ku bw’umuntu nkunda.”

Pinkett yabwiye ibinyamakuru Page 6 na TMZ ko ibyo August yatangaje ari ibinyoma byambaye ubusa.Ibi byaje nyuma y’aho uyu muhanzi w’imyaka 27 avuze ko amaze imyaka myinshi akundana mu ibanga n’uyu mugore.

August yavuze ko yatangiye gukundana n’uyu mubyeyi w’abana 2 abifashijwemo n’umuhungu wabo Jaden Smith w’imyaka 21 muri 2015.

Jada Pinkett w’imyaka 48 yahakanye ko yakundanye na August ariko amakuru avuga ko muri 2016 yasohokanye n’umuryango we ndetse mu bihembo bya BET Awards bya 2017 yagaragaye bari kumwe.