Print

Tanzania yabaye kimwe mu bihugu byinjiza amafaranga mu rugero rwo hagati

Yanditwe na: Martin Munezero 4 July 2020 Yasuwe: 2009

Iki gihugu cya Afurika y’Iburasirazuba cyinjiye muri kiriya gice cy’ibihugu byinjiza amafaranga mu rugero rwo hagati, aho GNI kuri buri muturage iri hagati y’amadolari 1006 na $ 3.955 – igipimo cy’amafaranga yinjizwa mu gihugu buri mwaka na buri muturage..

Umwaka ushize, ubukungu bwa Tanzania bwazamutseho 6.8% muri 2019 na 7% muri 2018, kimwe mu bihugu ubukungu bwihuse cyane ku isi.

Abasesenguzi bavuga ko iki gipimo cy’ubwiyongere bw’ubukungu cyari kimaze imyaka irenga icumi, kandi bwakomeje kwiyongera nanyuma yuko Perezida John Magufuli atangiye imirimo yo kuyobora Tanzania.

Iki gihugu cy’ubukungu bwa kabiri mu bukungu bw’ibihugu byo muri aka karere kuri ubu kinjiye mu gatebo kamwe n’igihugu cya Kenya nk’igihugu cya kabiri cy’umuryango w’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’iburasirazuba mu bihugu byinjiza amafaranga mu rugero rwo hagati.

Usibye kuvana miriyoni mu bukene, inyungu nyazo cyangwa gutakaza ubu buzamuke bwo kuva mu bihugu bitaratera imbere bigomba kugaragara kuri Tanzaniya mu minsi iri imbere.