Print

Abanyarwanda dufite ubwigenge n’ubushobozi bwo gukora no kugera ku byo twifuza nta nkomyi-Perezida Kagame

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 July 2020 Yasuwe: 684

Perezida Kagame yashimiye abanyarwanda bose imbaraga n’umusanzu batanze mu rugamba rwo kwibohora igihugu ndetse asaba ko bahuza imbaraga,ubushobozi n’ibindi mu gukomeza guteza imbere igihugu.

Ijambo Perezida Paul Kagame yagejeje ku Banyarwanda n’Abaturarwanda:

“Ndagira ngo mbanze nshimire abanyarwanda bose muri rusange uruhare n’umusanzu mu rugamba rwo kubohora igihugu cyanyu.

Hashize imyaka 26 twibohoye tumaze kugera kuri byinshi, byasabye ubwitange, imbaraga, n’ubufatanye bwa benshi.

Ibyaturanze icyo gihe cyose n’uyu munsi biracyari ngombwa, buri wese akwiye gukora atitekerezaho gusa, ahubwo agashyira imbere inyungu zacu twese, uri mu kazi ka Leta akamenya ko akorera Abanyarwanda bose, akagaragaza ibyo yakoze byaba ngomba akanabibazwa.

Turizihiza uyu munsi mu bihe bikomeye, guhanganye n’icyorezo cya Covid-19, iki cyorezo ni ikigeragezo uko tukirwanya bigaragaza uko twiteguye guhangana n’ibindi byose byagerageza guhungabanya ubuzima bwacu n’ibyo tumaze kugeraho, nk’uko rero twiteguye kwirinda no kurinda iby’Abanyarwanda bose, ni nako tugomba guhangana na Covid-19 kandi tukayitsinda.

Isi yose yahuye n’iki cyorezo, abazakivanamo ni abazaba bafite ingamba n’ibikorwa bihamye, n’abenegihugu barangwa n’imiterere n’imico yubaka, uru ni urundi rugamba na rwo tugomba gutsinda bityo tugakomeza mu nzira nziza twahisemo.

Uyu munsi twatashye ibikorwa by’Amajyambere hirya no hino mu gihugu, ibikorwa birageza serivise ku Banyarwanda aho batuye, bigamije kandi kuzamura imibereho ya buri wese, no guha agaciro buri Muturarwanda.

Nyuma y’imyaka ya Politiki mbi, y’ubusambo n’urwango, tumaze kongera kubaka igihugu cyacu twese, kitari icya bamwe gusa. Ni igihugu aho buri wese yita ku wundi, ubu Abanyarwanda dufite ubwigenge n’ubushobozi bwo gukora no kugera ku byo twifuza nta nkomyi.

Dufite Guverinoma ikora ibishoboka byose igashyiraho uburyo ibi byagerwaho, icyangombwa ni uko amategeko akurikizwa, umutungo w’igihugu na wo ntukoreshwe nabi cyangwa mu nyungu z’abantu bwite. Igihugu cyacu kizakomeza gutezwa imbere n’imbaraga, ubwenge n’ubushobozi bwacu, twese dufatanyije kwibohora ni urugendo rugikomeza, dusangiye n’abandi Banyafurika, ibikenewe byose kugira ngo tuzarusoze tugeze Africa aho yifuza birahari.

U Rwanda rero ruzakomeza gutanga umusanzu warwo mu kwibohora kuri uyu mugabane wacu wa Africa.

Twishimiye ko tumaze kubaka igihugu gishya, cyiza, kandi kibereye Abanyarwanda bose, dukomeze muri iyo nzira twese hamwe abagore n’abagabo, abakuze n’abakiri bato ariko cyane cyane urubyiruko rufite ejo hazaza hacu mu maboko yarwo.

Nagira ngo nongere mbifurize isabukuru nziza yo kwibohora ku nshuro ya 26.”